Kigali

Jamie Foxx yashinje P.Diddy uburwayi buherutse kumuzahaza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2024 14:03
0


Mu gihe ibirego bikomeje kwisukiranya ku muraperi P.Diddy ufunze, ubu noneho undi uri kumushinja ubuhemu ni umukinnyi wa filime w'icyamamare, Jamie Foxx, wavuze ko uyu muraperi ariwe wihishe inyuma y'uburwayi bwamuzahaje mu 2023.



Muri Mata ya 2023 ni bwo umukobwa wa Jamie Foxx yasohoye itangazo rivuga ko Se arembye cyane mu bitaro anasaba abafana be ko bamusengera. Iki gihe mu binyamakuru byinshi byavugwaga ko Foxx yabaye paralize kubera uburwayi butaramenyekana.

Ntibyatinze umukobwa we yahakanye avuga ko Se atari paralize ahubwo ko yatangiye guhuma atakibasha kubona neza. Ubwo bamubazaga indwara Foxx arwaye yavugaga ko abaganga batarayibona ari nacyo cyatumye benshi bajya mu rujijo.

Muri Nyakanga ya 2023 ubwo Jamie Foxx yavaga mu bitaro nyuma y'igihe kinini, ikintu cya mbere yashyize kuri Instagram ye cyari amagambo asa nanenga inshuti mbi afite. Yanditse ati: ''Bishe Yesu umwana w'Imana ibaze nawe icyo bagukorera. Inshuti mbi ziranzengurutse ariko ntacyo zizantwara, zimaze kubigerageza zirananirwa''.

Jamie Foxx umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime ukomeye i Hollywood yavuze ko uburwayi bwe bwamuzahaje amazi ane (4) nyamara byaratangiye ari umutwe umurya bikaza gukomera gusa abaganga bakabura indwara. Iki gihe yagize ati: ''Birasa nkaho narozwe'.

Ubu noneho uyu mugabo yavuze ko umuraperi Sean 'Diddy' Combs ariwe wihishe inyuma y'ubu burwayi bwe. Yabikomojeho mu gitaramo cy'urwenya yise 'What Had Happened Was' yakoreye mu nzu y'ibitaramo ya Alliance Theatre mu mujyi wa Atlanta.

Uyu mugabo warusanzwe ari inshuti ya P.Diddy yagize ati: ''Benshi mwarambajije niba Diddy ariwe wandoze, ariko igisubizo namwe murakizi cyangwa muragicyeka. Aka kanya sinshaka kujya byimbitse uko byagenze gusa mutahe muziko Diddy ariwe watumye ndemba kiriya gihe cyose''.

PageSix ivuga ko muri iki gitaramo cy'urwenya Jamie Foxx yongeyeho ati: ''Igihe kirenda kugera nkababwira neza ibyo Diddy yankoreye''. Yahise agarukiriza aho akomeza avuga ku bindi bijyanye n'ubukwe bw'umukobwa we gusa ibi byatunguye abitabiriye iki gitaramo kigiye no kuzanyuzwa kuri Netflix mu minsi iri mbere.

Jamie Foxx yamaze igihe arembye mu 2023 aho yanavuze ko yaba yararozwe n'umwe mu nshuti ze

Foxx yavugiye mu gitaramo cye ko P.Diddy ufunze ariwe wihishe inyuma y'uburwayi buherutse kumuzahaza mu 2023

P.Diddy na Jamie Foxx bahoze ari inshuti za hafi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND