Kigali

Miss Uwase Vanessa agiye gukora ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2024 16:25
0


Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukunzi we Dylan R. Ngenzi.



Miss Vanessa yabwiye InyaRwanda kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, ko bashyize hanze ‘Save the Date’ mu rwego rwo guteguza inshuti, abavandimwe n’imiryango kuzabashyigikira kuri uyu munsi udasanzwe mu rugendo rw’abo rw’urukundo.

Uyu mukobwa yavuze ko we yemeranyije n’umukunzi we kuzakora ubukwe, ku wa 6 Kanama 2025 ndetse no ku wa 14 Kanama 2025, bukaba buzabera mu Mujyi wa Kigali.

Atangaje itariki y’ubukwe nyuma y’uko ku wa 27 Nzeri 2024, yatunguwe n’umukunzi we amwambika impeta y’urukundo mu birori byabereye muri Kigali.

Yambitswe iyi mpeta hashize imyaka itanu atandukanye na Putin bakundanye igihe kirekire, kandi yari yaramwambitse impeta, ariko bahitamo gushyira akadomo ku mubano wabo.

Ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, Vanessa n’umukunzi we bahisemo gukurikira Yesu nk’umwami n’umukiza babatizwa mu mazi menshi mu itorero Zion Temple mu muhango wabereye i Gahanga kuri Sanitari.

Yavuze ko yahisemo kubatizwa ‘kubera ko ari ibintu nari maze igihe nshaka, kuko nashakaga kwiyegurira Yesu nk’umwami n’umukiza’. Uwase avuga ko kubatizwa ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe.

Yavuze ko agira igitekerezo cyo kubatizwa, yabiganiriyeho n’umukunzi we Dylan R. Ngenzi batangira urugendo rwo kwigira kubatizwa. Ati “Twabiganiriyeho, dutangira urugendo.”

Miss Uwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015, yegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba uwo mwaka.

Kuva ubwo ntiyasibye mu itangazamakuru cyane cyane mu nkuru z’urukundo. Aherutse kwinjira mu bushabitsi bushamikiye ku birungo by’ubwiza ashinga sosiyete yise ‘Her Majesty’. 

Mu kwamamaza ibikorwa bye, yifashisha cyane Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n’abandi.


Uwase Vanessa yatangaje ko muri Kamena 2025 azakora ubukwe n’umukunzi we Dylan
Ku wa 27 Nzeri 2024, nibwo Dylan yatunguye Uwase Vanessa amwambika impeta y’urukundo


Dylan amaze igihe ari mu munyenga w’urukundo na Miss Uwase Vanessa yagejeje ku kwiyemeza kurushinga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND