Kigali

Ibintu bitatu bizaranga iserukiramico ‘Twaje’ rizaririmbamo abahanzi barenga 15- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2024 10:42
0


Umuryango YB Foundation wavuze ko bazakorana n’abahanzi barenga 15 mu gitaramo cy’iserukiramuco “Twaje Fest” kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu rwego rwo gusigasira ibikorwa byasizwe n’umuhanzi Yvan Buravan no gukomeza guteza imbere umuco nk’imwe mu ntego yari yarihaye



Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse birambuye ku itegurwa ry’iri serukiramuco ndetse n’abahanzi bazaririmbamo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Buravan yaharaniye mu bihe bitandukanye. 

Ni ubwa mbere rigiye kuba. Ariko umuryango YB Foundation ugaragaza ko rizakomeza kuba buri mwaka, hubakiwe ku nsanganyamatsiko zinyuranye. 

Kuri iyi nshuro ya mbere rizaririmbamo abahanzi barenga 15 barimo nka Alyn Sano, Ruti Joel, Andy Bumuntu, Ish Kevin, France Mpundu, Juno Kizigenza, Impakanizi, Jules Sentore, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Boukuru, Mike Kayihura, Mani Martin n’abandi banyuranye. 

Mukuru wa Buravan witwa Burabyo yavuze ko Buravan yari afite ibitekerezo byagutse kandi byageze ku bantu benshi ku buryo adashidikanya ko bizakomeza kurandaranda no mu gihe kiri imbere, ari nayo mpamvu biyemeje kusa ikivi cye. 

Yavuze ko bateguye iri serukiramuco kugirango abumvise ibitekerezo bya Buravan, ibikorwa bye n’abandi bakoranye babashe kubigeza ku banyarwanda kandi bibe “nk’ikintu dukoreye hamwe mu inganda ndangamuco kugirango dushyire hamwe.” 

Burabyo yavuze ko hari abantu bafashaga Buravan mu gushyira mu bikorwa ibi bitekerezo bye, ndetse nibo biyambaje cyane kugirango bategura iri serukiramuco. 

Ati “Twavuga ko ari intambwe ya mbere tugiye gutera. Ntabwo bivuze ko abo twatangiranye aribo bonyine babyumvaga, hari abandi baturi inyuma wenda batari hano, bamwe turi kumwe nabo hano imbere abandi ntibashoboye kuza ndetse banabitubwiye.”   

Yavuze ko bateguye iri serukiramuco ku buryo rizarangwa n’ibikorwa byubakiye ku buhanzi gusa. Avuga ko bazatangira ibikorwa byaryo guhera saa kumi z’amanywa kugeza saa moya z’ijoro ‘kugirango igice cya nyuma twabateguriye kigenda neza.’ 

Ni igice avuga ko ‘kimeze nk’umukino’ ari nayo mpamvu ‘twifuje ko abantu bose bazigira igihe kugirango ntihazagire ikibacika muri uwo mukino’.

Burabyo yavuze ko igice cya nyuma cy’iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi barenga 15. Ariko mbere y’aho guhera saa munani hari igice ‘kijyanye n’iserukiramuco ndetse no guteza imbere abantu bakora ibintu by’ubukorikori bijyanye n’ibihangano bitari iby’umuziki’. 

Ati “Abo bantu twarabegereye bafite ibihangano bazamurika. Ndetse, cyane cyane twegereye inteko y’Umuco kugirango abantu bakomeze kwita ku muco. Kugirango n’umuziki wacu tuvuga, cyangwa se wa mwimerere wacu bizabe bifite aho bihereye. Rero, icyo ni igice cy’indi cya kabiri.” 

Yavuze ko muri iri serukiramuco kandi bakoranye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), aho bazapima Kanseri y’Impindura buri wese ubishaka uzitabira iki gitaramo. Ati “Tuzakorana n’abantu babishaka, kugirango babashe guhabwa serivisi zijyanye n’ubuzima. Kuko turashaka kubona urubyiruko imbere hazaza bafite ubuzima bwiza.” 

Abahanzi bariteguye!

Dj Pius wavuze mu izina ry’abahanzi bose bazaririmba muri iri serukiramuco, yabashimiye ku bw’imyiteguro bakoze ndetse n’amajoro ashize bataryama kugirango bazabashe gutanga ibintu byiza muri iri serukiramuco. 

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Ubushyuhe’, yavuze ko bateguye kuririmba zimwe mu ndirimbo za Buravan, kandi abahanzi bagerageje gutegura ibihangano byabo babikora cyane mu njyana ya Afro-Fusion. 

Ariko kandi anavuga ko hari indirimbo abahanzi bahuriyeho, hari n’indirimbo buri muhanzi wese azaririmba ‘ku buryo hatazabaho kudatakaza umwanya’.

Pius yavuze ko ashingiye ku kuntu bateguye kuririmba muri iri serukiramuco bifuza ko buri wese azahagera kare. Yanavuze ko harimo azaririmba indirimbo zigezweho, indirimbo za gakondo, ndetse n’ibindi bijyanye n’imbyino zihariye.


Umuhanzikazi France Mpundu [Uri iburyo] yishimira indirimbo 'Darling' yakoranye na Buravan 

Umuhanzi Impakanizi agaragaza ko yateye ikirenge mu muziki gakondo kubera Buravan


Ish Kevin yatangaje ko yinjiye mu muziki wa Gakondo abihuje n'injyana ya Trappish kubera Buravan


Umuhanzikazi Alyn Sano yishimira ibihe byiza yagiranye na Buravan binyuze mu bihangano bakoranye


Dj Pius yatangaje ko abahanzi barenga 15 bamaze igihe bari gukora imyiteguro yihariye kugirango bazatange ibyishimo


Burabyo [Mukuru wa Buravan uri ibumoso] yatangaje ko mu bizaranga iri serukiramuco harimo no gupima kanseri y'impindura abantu banyuranye- Uri Iburyo ni umuhanzi Jules Sentore


Andy Bumuntu [Ubanza ibumoso] yagaragaje impamvu hashyizwe imbere guteza imbere umuziki w'u Rwanda binyuze muri gakondo 

Juno Kizigenza ari kumwe na Ish Kevin mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 

RUTI JOEL YAVUZE KU ITANDUKANA RY'ITORERO IBIHAME BY'IMANA

">

ARIEL WAYZ YAVUZE KU NDIRIMBO 'KATIRA' YAKONYE NA KNOWLESS

">

ANDY BUMUNTU YAVUZE KU GUTEZA IMBERE GAKONDO KURI BURAVAN

">

JUNO KIZIGENZA YAVUZE UKO YABAYE INSHUTI NA ANDY BUMUNTU NO KURI BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND