Mu gihe hagishakishwa umuti urambye w'inzitizi urubyiruko rugihura na zo mu kugera kuri serivisi z'imari, harishimirwa intambwe ikomeye imaze guterwa, aho mu gihe cy'imyaka ine, ubushakashatsi bwagaragaje ko rwiyongereyeho 6%.
Ubushakashatsi bushya
bwerekanye ko urubyiruko rugera kuri serivisi z’imari rwavuye kuri 88% rwariho
mu 2020, rugera kuri 94% mu 2024.
Ubu bushakahatsi
bwamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira na Access to Finance Rwanda, bugaragaza ko
urubyiruko rukorana na za banki rwavuye kuri 74% rugera kuri 90% mu 2024.
Ku ya 13 Kamena 2024, mu nama ya ‘Youth Connect Hangout’ yahurije hamwe urubyiruko rugera kuri 600, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yasezeranyije urubyiruko gukuraho imbogamizi zikiruzitira kugera kuri serivise z’imari ziganjemo kutagira amakuru ahagije ku mikorere n’imikoranire y’ibigo by’imari bifite gahunda zirugenewe.
Icyo gihe, Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Busabizwa Parfait,
yabwiye uru rubyiruko ko hari amahirwe atandukanye Igihugu cyabageneye kugira
ngo abazamure mu rwego rw’imari.
Yagize ati “Mu cyerekezo 2050 Leta y’u Rwanda yihaye ko urwego rw’imari ruzafasha buri cyiciro cy’Abanyarwanda kwiteza imbere binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari. Hashyizweho kandi ibigo byunganira urubyiruko nka BDF bitanga ingwate […]
Nagira ngo ngaruke kuri BDF kuko amafaranga yacu yose tuyacisha muri BDF kugira
ngo afashe urubyiruko. Mu minsi iri mbere hari ibindi tuzabagezaho, aho umuntu
azajya ajyana umushinga [agahabwa inguzanyo] yamara kwishyura igice
cy’amafaranga andi akaba inkunga bakayamurekera”.
Yongeyeho ati
“Ndashishikariza urubyiruko kwitinyuka mukagana ibigo by’imari kugira ngo
mukomeze kwiteza imbere ari na ko uruhare rwanyu mi iterambere rurushaho
kwiyongera. Imbogamizi zagaragajwe zigiye gukorerwa ubuvugizi hashakwe uburyo
zikorwaho”.
Ubushakashatsi bwa
FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi
z’imari bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020. Ni ubushakashatsi bwakozwe na Access
to Finance Rwanda (AFR) ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
(MINECOFIN), Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe
Ubushakashatsi (NISR).
Iyi mibare yatangajwe ku
wa 20 Kamena 2024, igaragaza ko abakoresha serivisi z’imari z’ibigo byanditse
nka banki n’ibigo by’imari byanditse bagera kuri 92%, bangana na miliyoni 7.6
mu gihe abakoresha uburyo butanditse ari 4%.
Ubu bushakashatsi
bugaragaza ko abantu 22% bahabwa serivisi binyuze muri banki zitandukanye, 70%
bakazigeraho binyuze mu bindi bigo by’imari byanditse kandi bizwi mu gihe 4%
ari bo bagera kuri serivisi z’imari binyuze mu bigo bitanditse.
Abatagerwaho na serivisi
z’imari bavuye kuri 7% mu 2020 bagera kuri 4% mu 2024.
Abakoresha serivisi
z’imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 62% mu 2020
bagera kuri 86%, abakoresha serivisi za SACCO ni 51%, serivisi z’ubwishingizi
bakaba 13%.
TANGA IGITECYEREZO