Daniel Chapo wo mu ishyaka Frelimo w'imyaka 47 y'amavuko, watanzwe n'Ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique (Frelimo), yatorewe kuyobora iki gihugu.
Komisiyo y'Igihugu
y'Amatora yatangaje ko Chapo yagize amajwi 70,67%, akurikirwa na Venâncio
Mondlane wabonye 20,32% mu gihe Ossufo Momade w'Ishyaka ritavuga rumwe
n'ubutegetsi, Renamo, yagize 5,81%.
Ishyaka riri ku butegetsi
muri Mozambique, FRELIMO, ryatsinze amatora atavugwaho rumwe yaranzwemo
urugomo, rikaba rigiye kongera igihe cy'imyaka 49 rimaze ku butegetsi muri iki
gihugu cyo muri Afurika y'amajyepfo, nkuko ibyavuye mu matora byatangajwe
bibigaragaza.
Daniel Chapo, kandida-Perezida
wa FRELIMO muri rusange utari uzwi, ubonwa nk'uw'impinduka, azasimbura Filipe
Nyusi, urangije manda ebyiri. Ni umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko,
wanabaye Guverineri w’Intara ya Inhambane kuva mu 2016 kugeza mu 2016.
Yabonye izuba ku ya 6
Mutarama 1977, avukira i Inhaminga, mu Ntara ya Sofala, muri Mozambique. Yize
amashuri abanza i Inhaminga kuva 1982 kugeza 1985, ayakomereza mu Karere ka
Dondo kuva 1986 kugeza 1987, yiga ayisumbuye mu Karere ka Dondo kuva 1988
kugeza 1996, hanyuma ayakomereza ahitwa Escola Secundária Samora Machel [pt] i
Beira kuva 1997 kugeza 1998.
Yize muri kaminuza ya
Eduardo Mondlane i Maputo, arangiza afite impamyabumenyi mu by’amategeko mu
2000. Chapo yabaye noteri muri 2004. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ihanitse
mu micungire y’iterambere yakuye muri kaminuza Gatolika ya Mozambique mu 2014.
Mu 2005 yagizwe
umugenzuzi wa Nacala-Porto mu 2005, aza kwiga mu ishyirahamwe ry’abavoka kuva
2007 kugeza 2008 ndetse yigisha siyanse ya politiki n’amategeko shingiro muri
kaminuza ya Maputo Pedagogical mu 2009.
Chapo yinjiye muri
politiki mu 2009, yinjirira mu ishyaka FRELIMO, agirwa umuyobozi w'akarere ka
Nacala-a-Velha. Nyuma yaje kuba umuyobozi w'akarere ka Palma muri 2015.
Ni umunyapolitiki usanzwe
agendera mu murongo wa Perezida Nyusi, cyane cyane uw’ubufatanye n’u Rwanda mu
kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Ubwo Chapo yiyamamarizaga
muri Cabo Delgado, yabwiye abaturage baho ko azongera imbaraga mu bikorwa byo
kugarura amahoro n’umutekano waho, anakore ibishoboka kugira ngo imishinga
ikomeye yahakorerwaga isubukurwe.
Chapo arubatse ndetse
afite abana bane. Ni Umukristo.
Mu ijambo rye nyuma
yo gutangazwa ko yatsinze amatora, Chapo yagize ati: "Twaracecetse muri
iki gihe cyose, ku bwo kubaha amategeko. Turi ishyaka rikorera kuri gahunda
ritegura intsinzi zaryo."
Aya matora yaranzwe
n'ubugizi bwa nabi bukomeye bwaguyemo abantu benshi. Na nyuma yo gutangaza
amajwi, imvururu zongeye ziravuka. Abantu benshi bishwe, abapolisi bagabwa mu
duce tunyuranye tw’iki gihugu. Abatavuga rumwe bavuga ko amajwi yibwe.
Intsinzi ya Chapo
izemezwa bidasubirwaho n’akanama ka Mozambique gashinzwe kurengera Itegeko
Nshinga. Ni rwo rwego rufite ijambo rya nyuma ku byavuye mu matora.
TANGA IGITECYEREZO