Kigali

Canada yafatiye icyemezo abimukira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2024 10:29
0


Igihugu cya Canada kiri mu byakira abimukira benshi buri mwaka, cyamaze gutangaza ko bigiye guhinduka aho kigiye kugabanya bikomeye umubare w'abacyinjiramo bitewe n'ubwiyongere bwinshi bw'abaturage bahatuye.



Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yabigarutseho ashimangira ko ari mu rwego rwo guhagarika by’agateganyo ubwiyongere bw’abaturage no gufasha ubukungu kongera kwiyubaka.

Yagize ati “Tugiye kugabanya bikomeye umubare w’abimukira baza muri Canada mu myaka ibiri imbere. Ibi bigamije guhagarika by’agateganyo ubwiyongere bw’abaturage bacu no guha ubukungu agahenge ko kongera kwiyubaka. Tugomba guharanira ko inzego zikora neza ku Banyakanada bose.”

Igihugu cya Canada cyabaye ubutaka bw’isezerano ku bimukira benshi guhera mu kinyejana cya 16, ubwo icyo gihugu cyakolonizwaga bwa mbere n’Abanyaburayi kandi kugeza n’uyu munsi ni kimwe mu bihugu by’inzozi ku bimukira benshi ku Isi.

Uyu munsi, ikigereranyo cy’abimukira Canada yakira ku mwaka kiri ku basaga 500 000 aho ari cyo gihugu kiza imbere y’ibihugu byose ku Isi mu kwakira abimukira benshi.

Kugeza mu mwaka wa 2023, habarurwaga abimukira basaga miliyoni 8.3 bamaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gutura muri Canada, bakaba bagize hafi 20 by’abaturage ba Canada.

Nubwo hari amateka maremare y’abimukira muri Canada, impaka z’urudaca ntizihwema kuranga abaturage ba Canada aho mu mwaka wa 2021, 39% by’abaturage ba Canada bemezaga ko imibare y’abimukira yakabaye iri hasi mu gihe 34% ari bo bari banyuzwe n’urugero abimukira bariho icyo gihe.

Muri uwo mwaka ubushakashatsi bwagaragaje ko umuturage umwe muri bane ba Canada ni ukuvuga 23% ari umwimukira cyangwa yavutse ku bimukira.

Mu bihe byahise, umubare munini w’abimukira bageraga muri Canada babaga baturutse i Burayi, ariko mu mwaka wa 2021 byagaragaye ko abimukira benshi babaga baturutse muri Asia harimo n’Uburasirazuba bwo Hagati ndetse hakaba hari n’umubare ukomeza kwiyongera w’abava muri Afurika.

Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yavuze ko bagiye kugabanya bikomeye umubare w'abimukira kubera abaturage bamaze kwiyongera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND