RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abagabo bakunda kumva umuziki bakurura cyane igitsina gore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/10/2024 19:25
0


Ubashakashatsi bwakorewe muri Autriche, bwagaragaje ko isura y’abagabo bakunda kumva umuziki ikurura cyane abantu b’igitsina gore ndetse bakarushaho kubifuza.



Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Vienne nabo muri Innsbruck muri Autriche bagaragaje ko umuziki ufite aho uhuriye no gukurura umuntu mudahuje igitsina.

Inyigo yakorewe ku bagore 64 n’abagabo 32, yagaragaje ko bose bagira ukwifuza abo badahuje igitsina bitewe n’umuziki. 

Abakoreweho ubushakashatsi bashyizwe mu matsinda abiri atandukanye, itsinda rya mbere ryahawe kumva umuziki mu gihe runaka nyuma bararifotora amafoto ahabwa abo badahuje igitsina.

Abashakashatsi bagenzuye ukuntu amafoto y’abamaze kumva umuziki yakuruye cyane abayeretswe. Nyuma bongeye bareba ikigero cy’ubushake bwo gukururwa n’ifoto z’abantu bafotowe batabanje kumva umuziki.

Abagore bakuruwe cyane n’amafoto y’abagabo bafotorwaga bamaze kumva umuziki kurenza abafotowe batawumvise. Aho niho abashakashatsi bemeje ko umuziki ufite uruhare rufatika mu gutuma abagore bakururwa n’igitsina gabo kiwukunda.

Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Bruno Gingras, yatangaje ko icyo bari bagendereye ari ukureba uruhare rw’umuziki mu guhindura uburyo umuntu agaragaramo inyuma.

Ati “Intego yacu kwari ukugaragaza mu buryo bwihuse ingero zifatika ndetse no guhindura ibintu bimwe ku byo ubushakashatsi bwerekana. 

Nk’urugero twifuzaga kumenya tudashidikanya niba imbaraga z’umuziki n’udushya bishobora guhindura uburyo umuntu agaragaramo inyuma.”

Nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore bakururwa cyane n’isura y’abagabo bumvise umuziki, ntabwo bwerekana niba ari nako bigenda ku bagore ngo nabo bakurure abagabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND