RFL
Kigali

Biracyekwako yiyahuye! Ibyaranze ubuzima bwa Liam Payne wamamaye muri 'One Direction'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/10/2024 15:47
0


Icyamamare mu muziki, Liam Payne, wahoze mu itsinda rya 'One Direction', nyuma y'urupfu rwe hakomeje kuvugwa ko yaba yiyahuye nyuma y'uko yahanutse kuri etage ya gatatu muri Hoteli yarimo muri Argentine.



*Amakuru y'urubpfu rwa Liam Payne

Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,Liam Payne, rwatangajwe mu ijoro ryakeye nyuma yaho polisi yo muri Argentine yemeje aya makuru yatunguye abatari bake.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu tariki 16/10/2024 nibwo Liam Payne wakunzwe mu itsinda rya ‘One Direction’ yahanutse kuri etage ya gatatu yo kuri hoteli yitwa CasaSur Palermo iherereye mu gace ka Buenos Aires muri Argentine aho yari yaragiye gufatira ikiruhuko n’umukunzi we witwa Kate Cassidy.

Pablo Polocicchio uhagarariye Polisi yo muri aka gace ka Buenos Aires aho Liam yapfiriye, yatangarije Associated Press ko uyu muhanzi ariwe wihanuye kuri etage ya hoteli kuko nta wundi wari umwegereye ngo amusunike ndetse n’umukunzi we bari kumwe yarari koga muri pisine. Yavuze ko bikekwako yaba yiyahuye nubwo bitaremezwa.

Yakomeje avuga ko ubwo Liam Payne w'iimyaka 31, yagwaga hasi yahise ashiramo umwuka mbere y’uko ubutabazi bumugeraho. Yongeyeho kandi ko isura ye yari yangiritse cyane kubera ibikomere.

Liam Payne yitabye Imana nyum yo guhanuka kuri etage ya Hoteli

Alberto Crescenti uhagarariye itsinda ry’ubutabazi ryaje gutabara Liam bagasanga ibye byarangiye, yatangarije televiziyo ya Todo Noticias TV, ko uyu muhanzi yahanutse ahantu hangana na metero 14.

Ibinyamakuru byagerageje kuvugisha umukunzi we Kate Cassidy bari kumwe mu kiruhuko muri Argentine gusa ntiyemera kuvugana naryo.

*Bikomeje kuvugwa ko yiyahuye

Nyuma yaho Liam Payne w'imyaka 31 ahanutse kuri etage ya gatatu ya hoteli yari imucumbikiye muri Argentine, byavuzwe ko ibyamubayeho atari impanuka ahubwo ko ari ukwiyahura.

Ibi byavuzwe bwa mbere na Pablo Polocicchio uhagarariye Polisi yo muri aka gace ka Buenos Aires aha Liam yapfiriye, yatangarije Associated Press ko uyu muhanzi ariwe wihanuye kuri etage ya hoteli kuko nta wundi wari umwegereye ngo amusunike.

Biravugwa ko uyu muhanzi yaba yiyahuye

Abakozi bo muri iyi hoteli batangarije itangazamakuru ko mbere gato y'uko Liam hanuka, yabanje kumvikana yitonganya mu cyumba cye ndetse anamena ibintu hasi.

Nyuma y'uko  yari amaze guhanuka, binjiye mu cyumba cye basanga yamennye ibintu birimo na televiziyo. Banavuze kandi ko basanzemo amacupa menshi y'inzoga.

Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko hari amahirwe menshi y'uko Liam Payne yaba yiyahuye cyane ko yari asanzwe azwiho ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

*Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Liam Payne

Yazamukiye mu itsinda rya One Direction

Payne yavukiye i Wolverhampton mu Bwongereza tariki 29 Kanama 1993, yabanje kugerageza kwamamara mu 2008 ahatana muri X Factor ariko umukemurampaka Simon Cowell aramubwira ngo “uzagaruke mu myaka ibiri”.

Yaragarutse, mu 2010 yatangaje abakemurampaka, ahuzwa n’abandi bahungu bane bishakishaga buri wese ku giti cye, ni uko 'One Direction' yavutse igizwe na Liam, Harry Styles, Zayn Malik, Niall Horan hamwe na Louis Tomlisom.

Iri tsinda ryakoze muzika yakunzwe mu Bwongereza no hanze yabwo, mbere y’uko mu 2015 batangaza ko nk’itsinda babaye bafashe ikiruhuko.

Mu 2017, Payne yasohoye indirimbo ya mbere wenyine yise ‘Strip That Down’ yaje mu zakunzwe cyane mu Bwongereza, ndetse ‘For You’ yakoranye na Rita Ora na yo yaje mu 10 za mbere muri icyo gihugu.

Mu 2016 yakundanye n’umuhanzikazi Cheryl Tweedy wo mu itsinda 'Girls Aloud' ndetse mu mwaka wakurikiyeho babyarana umwana w’umuhungu bise Bear Payne. Mu 2018 baratandukanye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Maya Henry, undi mugore bahoze bakundana, abanyamategeko be babwiye itangazamakuru ko yatanze ibaruwa ku rukiko yo kumwihaniza.

Maya yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko Payne ahora amuhamagara. Payne nta cyo yavuzeho kuri ibyo birego.

Mu bikorwa by'umuziki, Liam Payne yasohoye indirimbo ye ya myuma muri Werurwe uyu mwaka, ayita 'Tearsdrops'. Kuva ubwo kugeza kuri uyu wa Gatatu yitaba Imana nta yindi ndirimbo yari  yagashyize hanze.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND