RFL
Kigali

Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko rushidukira akazi ko mu mahanga

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/10/2024 15:54
0


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakebuye abiganjemo urubyiruko bashidukira akazi basezeranwa mu mahanga abasaba kujya babanza gushishoza.



Minisitiri Utumatwishima asubiza ubutumwa bw’umwe mu bakoresha urubuga rwa X wiyita Mwene Karangwa wakanguriraga abantu gushaka akazi mu mahanga kuko mu Rwanda ‘bikomeje kugorana,’ yasabye abizezwa akazi kugira amakenga bakabanza kugirana amasezerano yanditse.

Yagize ati: “Karangwa ntabwo uzwiho gucika intege. Ntubidukore. Hanyuma aba babizeza aka kazi, mujye mukorana amasezerano yanditse y’ibyo babemerera. Ntihazagire ubihomberamo. Amahirwe masa.”

Minisitiri atanze ubu butumwa mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruherutse gutangaza ko mu myaka itanu ishize, abantu 297 ari bo byamenyekanye ko bakuwe mu Rwanda bakajya gucuruzwa mu bihugu bitandukanye by’amahanga, mu gihe abamaze kugarurwa muri iyo myaka ari 85.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aho yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko kuva mu 2019 abagera kuri 297 bacurujwe ariko bakaba bagenda bagabanyuka kuko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 bari abantu 91, mu 2020/21 baba 61, mu 2021/22 baba 41, mu gihe mu 2022/23 bongeye kuzamuka bagera kuri 58, na ho mu 2023/24 bakaba 46.

Muri iyo mibare urubyiruko ni rwo rwiganje ku kigero cya 90% by’umwihariko abari hagati y’imyaka 18 na 30 ni 168, abari munsi y’imyaka 18 ni 102 na ho abafite kuva ku mayaka 30 kuzamura ni 27. Ni mu gihe kandi abagore ari bo biganjemo ku kigero cya 75% naho 25% bakaba ari abagabo.

Dr. Murangira yaragize ati: “Harimo ubushishozi buke bwa bamwe kuko hari n’abashukishwa amashuri no kujya gushaka abagabo b’abakire mu mahanga. Gusa hari n’ugenda abizi ko agiye gukora akazi k’uburaya ariko ngo ko kiyubashye, kumbe azagakora hari undi wishyurwa!”.

Yavuze ko abantu badakwiye gushiturwa n’ibishashagirana byose ngo babyite zahabu kuko kumva ko umuntu agiye kukurangira akazi keza atakuzi bikwiye kwibazwaho uburyo adafite benewabo yagaha kuko nta gihugu kitabamo abashomeri.

Akomoza ku mayeri akoreshwa yaragize ati: “Ikintu cya mbere babuza uwo bashuka ni ukumubwira ngo ‘uramenye ibintu bya hano iyo ibivuze birapfa’, ugomba kubigendamo bucece. Icyo baba bagamije ni uko bya bintu ubyibikamo ntihagire uwo ugisha inama ukaguma ufite ibyo bagushyizemo”.

Ni mu gihe muri gahunda y’igihugu Guverinoma iherutse kwemeza yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho muri manda y’imyaka itanu ya Perezida Kagame, hagaragaramo ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.


Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko rushiturwa n'akazi ko mu mahanga rukibagirwa gushishoza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND