RFL
Kigali

Musanze: Baratabaza kubera inzoga yitwa ‘Magwingi’ ibatera kuva imyuna

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/10/2024 16:01
0


Abaturage bo mu karere ka Musanze bahangayikishijwe n’inzoga y’inkorano yitwa Magwingi aho uyisomyeho abyuka ava imyuna bakaba bifuza ko yacibwa burundu.



Abatuye mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze bari mu gihirahiro cy’inzoga yitwa ‘Magwingi’ ibatera kuva imyuna nyuma y’uko bayinyweye kandi akaba ari imwe mu nzoga zigezweho muri kariya gace.

Uretse no gutuma abayisomyeho bava imyuna cyane, iyi nzoga niyo sooko y’urugomo rukomeje gufata intera muri uyu murenge wa Cyuve aho abantu basigaye bakubitwa bakamburwa utwabo.

Bamwe mu baturage bifuza ko Magwingi yacibwa, yagize ati “Magwingi hano ikomeje guteza ibibazo hano kandi aho yengerwa muri iyi santere harazwi ariko twibaza impamvu idacika, umuntu iyo amaze kuyinywa arasakuza, akanduranya yagera mu rugo abana n’umugore bagahunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yabwiye Imvaho Nshya ducyesha iyi nkuru ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti mu maguru mashya.

Yagize ati “Inzoga z’inkorano muri iki gihe ni ikibazo natwe kuri ubu twahagurukiye, ubu turimo gushakisha ahantu hose bivugwa ko zengwa n’iyo rero bise Magwingi ije yiyongera ku zindi twagiye twumva tukazirwanya zikaba zarabaye amateka tugiye kuyirwanya nayo kandi abaturage bamenye ko inzoga nka ziriya zangiza ubuzima; ntabwo twari tuzi ko Magwingi iba Musanze.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND