Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 17 Ukwakira ni
umunsi wa 291 mu igize umwaka, hasigaye 75 ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika yizihiza Mutagatifu Soline.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1800: U
Bwongereza bwatangiye gukoloniza igice cyari gisanzwe gikolonizwa n’u Budage
cyitwa Curaçao.
1806: Umwami
w’Abami Jacques I muri Haiti, uzwi cyane nk’umwe mu bazanye impinduka muri iki
gihugu, yishwe kuri iyi tariki.
1814: Umwuzure
w’inzoga wagaragaye mu Bwongereza mu Mujyi wa London biturutse ku iturika
ry’ibijerikani byarimo izo nzoga. Nyuma y’uko bisandaye, inzoga yateje umwuzure
waje kugeza ubwo uhitana abantu icyenda.
1912: Mu
ntambara ya Mbere yiswe Balkan War, ibihugu bya Bulgaria, u Budage na Serbia
byatangaje ko bigiye kugaba ibitero ku bwami bwa Ottoman ndetse na Montenegro.
1956: Umwamikazi
Elisabeth II w’u Bwongereza yafunguye ku mugaragararo uruganda rukora ibijyanye
na nuclear mu rwego rw’ubucuruzi; rwafunguriwe ahitwa Sellafield muri Cumbria.
1966: Inkongi
y’umuriro yibasiye inzu zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New
York, isiga ihitanye abantu 12 bashinzwe kuzimya inkongi. Iyi ni yo mpanuka
yari ihitanye abantu benshi mbere ya tariki 11 Nzeri 2001.
1966: Botswana
na Lesotho byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1973: Ibihugu
biri mu muryango w’ibihugu bicukura Peteroli uzwi ku izina rya OPEC byafatiye
ibihano byo kugurisha peteroli yabyo ku bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi
bitewe n’uko byashyigikiye Israel mu ntambara yo kurwanya Syria.
1979: Umubikira
wo mu Buhinde witwa Mama Tereza w’i Calcutta yagenewe Igihembo cy’Amahoro
cyitiriwe Nobel.
1989: Umutingito
uri ku gipimo cya 7,1 ku bipimo bya Richter yibasiye San Francisco, usiga
uhitanye abantu 57 ako kanya, abandi batandatu baza gupfa nyuma.
1998: Kuri
Delta Niger muri Nigeria, uruhombo rwa peteroli rwarasandaye ruhitana abagera
ku 1200.
2010: Mary
MacKillop yashyizwe mu batagatifu, aba umutagatifu wa mbere ukomoka muri
Australia.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1973: Andrea
Tarozzi umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.
1990: Paolo
Campinoti, ukomoka mu Butaliyani.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
532: Papa
Boniface II.
1978: Giovanni
Gronchi wabaye Perezida w’u Butaliyani.
1998: Joan
Hickson, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO