RFL
Kigali

Polisi yafashe abacyekwaho kwiba inka 17 zafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/10/2024 18:45
0


Polisi y’u Rwanda yatahuye inka 17 zari zaribwe mu duce dutandukanye two mu Ntara y’Iburasirazuba, hafatwa na bamwe mu bacyekwaho kuziba.



Izi nka zagarujwe ziri muri 25 zibwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri uyu mwaka, mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, aho abagera kuri 63 bacyekwaho kuziba bahise batabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko abacyekwaho ubujura bwazo bari mu byiciro bine ari byo; abiba inka bazikuye mu rwuri bafatanyije n’abashumba bazo, abazibaga, abazitwara n’abazigura.

Yagize ati: “Twashoboye gufata aba bose bacyekwa biturutse ku mikoranire myiza n’ubufatanye bukomeye ndetse no guhanahana amakuru n’abaturage.”

ACP Rutikanga yavuze kandi ko hashyizwe imbaraga mu bikorwa byo gufata n’abacuruza ibiyobyabwenge na magendu.

Ati: “Biturutse ku mbaraga zashyizwe mu bikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora magendu, bahisemo kugenda bakwirakwiza ibihuha by’uko hari umutekano mucye ndetse udutsiko twabo tugahohotera abaturage tugamije kubatera ubwoba ngo badatanga amakuru kuri ubwo bugizi bwa nabi n’ibyaha byambukiranya umupaka bakora.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko uretse abo bakora ibyo byaha bafashwe, ibikorwa byo gushakisha bagenzi babo n’abandi babyishoramo bigikomeje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND