RFL
Kigali

U Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere ku Isi mu guhanga udushya

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/10/2024 18:46
0


Ikigo Mpuzamahanga cyitwa World Intellectual Property Organization (WIPO) cyashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi no muri Afurika bikataje mu rugendo rwo guhanga udushya birushaho kwiteza imbere.



Ibi ni ibikubiye muri raporo yitwa 'Global Innovative Index' yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024. Raporo y'uyu mwaka, igaragaza uko ingingo yo guhanga udushya ihagaze mu bihugu bigera ku 133 ku Isi.

Yatangiye kujya isohoka buri mwaka kuva mu 2007 hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi zikigaragara mu guhanga udushya mu bihugu binyuranye kugira ngo zishakirwe umuti bityo birusheho kwiteza imbere.

Guhanga udushya bireberwa mu nzego zinyuranye zirimo iterambere mu ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, ubushakashatsi, siyanse, imibereho rusange ishingiye ku bukungu n'izindi.

U Rwanda, Madagascar n'u Burundi byashyizwe mu cyiciro kimwe cy'ibihugu byitwaye neza kuruta uko byari biteganyijwe mu rwego rw'iterambere. Ibindi bihugu biri muri iki cyiciro birimo Togo, Uganda, Mozambique, Burkina Faso, Ethiopia, Mali na Niger.

Mu bihugu biza imbere ku rutonde, harimo Afurika y'Epfo, Botswana, Namibia na Mauritius. Mu bindi bigaragarho, harimo Kenya, Benin, Cameroon, Zimbabwe, Tanzania, Angola, Zambia n'ibindi.

Mu 2016, iki Kigo Mpuzamahanga cy’Umutungo mu by’Ubwenge (WIPO) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, byahanze udushya.

Icyo gihe, iki kigo cyavuze ko Leta y’u Rwanda ari iya 44 ku isi mu korohereza abashoramari. Mu kongerera ubushobozi abakozi bahabwa amahugurwa, u Rwanda ruza ku mwanya wa 16 ku isi, mu kubungabunga umutungo mu by’ubwenge ruza ku mwanya wa munani naho mu bijyanye no gutanga serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, rukaza ku mwanya wa 63.

U Rwanda ruciye aka gahigo nyuma y’uko Guverinoma yemeje gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho muri manda y’imyaka itanu ya Perezida Kagame, ikavuga ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Dore ibihugu 10 Nyafurika byaje ku myanya ya hafi ku Isi mu 2024 mu guhanga udushya:

Rank

Global Rank

Country

Score

1

55

Mauritius

30.6

2

69

South Africa

28.3

3

87

Botswana

23.1

4

90

Cabo Verde

22.3

5

92

Senegal

22

6

96

Kenya

21

7

101

Ghana

20

8

102

Namibia

20

9

104

Rwanda

19.7

10

110

Madagascar

17.9






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND