Umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata uyobora Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA) yahawe igihembo cya Justus-von-Liebig Award for World Nutrition, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi.
Iki gihembo yagiherewe
muri Kaminuza ya Hohenheim mu Budage, ku wa 16 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga
Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa.
Uyu mwaka,
insanganyamatsiko y’uyu munsi ku Isi iragira iti: "Uburenganzira ku
biribwa: ubuzima bwiza n'ejo heza."
Mu Rwanda, uyu munsi
usanze hari ibiribwa bihenze ibindi byabuze ku isoko. MINAGRI irakangurira
abatufage guhinga ahari ubutaka hose ngo umusaruro wiyongere.
Umunsi w’ibiribwa wemejwe
ku Isi kuva mu mwaka wa 1945, hagamijwe guca burundu inzara ndetse n’ibura
ry’ibiribwa ku batuye Isi bose.
Dr Agnes Kalibata we ni
Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA). Ni
umwe mu bantu babaye abaminisitiri b’ubuhinzi b’icyitegererezo muri Afurika yo
munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014 ubwo yari Minisitiri w’Ubuhinzi
mu Rwanda, ubukene bwagabanutseho 50 % ahanini bitewe na politiki nziza
y’ubuhinzi no kuzamura abahinzi bato.
Afite Impamyabumenyi
y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza
ya Massachusetts mu mwaka wa 2005.
Yamaze imyaka igera ku
icumi akora mu kigo gikora ubushakashatsi ku buhinzi, International Institute
of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute gikorana
na Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Massachusetts, avamo mu 2006 ajya muri
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Mu 2018, yahawe
Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku
bw’imiyoborere ye idasanzwe.
Naho mu 2012 yahawe
igihembo cyitwaga Yara Prize ubu cyahindutse Africa Food Prize gihabwa umuntu cyangwa
ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.
Mu ntangiriro za 2019,
Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS)
wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi
bugezweho ku mugabane wa Afurika.
Dr Kalibata ni
umunyarwandakazi umaze igihe mu rwego rw’ubuhinzi, wabanje kuba impunzi muri
Uganda, aza gutahuka aba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 2008.
Mu 2003, Dr Kalibata na Louise
Mushikiwabo bashyizwe ku rutonde rw’abagore b’Abanyafurika 50 barengeje
imyaka 50 bageze ku gasongero k’intsinzi mu byo bakora kandi bakaba babera
urubyiruko icyitegererezo nk’abayobozi b’ejo hazaza.
Dr Agnes Kalibata yashimiwe uruhare agira mu guteza imbere ibiribwa ku Isi
Yashyikirijwe igihembo cye mu Budage
TANGA IGITECYEREZO