RFL
Kigali

Icyayi kimaze imyaka 72 gihingwa mu Rwanda cyarwinjirije asaga Miliyari 154 Frw mu 2023/2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/10/2024 13:18
0


Icyayi ni igihingwa ngengabukungu cyatangiye guhingwa mu Rwanda mu 1952 gitangira kugurishwa mu 1962.



Icyayi cy’u Rwanda ni cyo kiza ku mwanya wa mbere w’ibyinshi byoherezwa mu mahanga, ariko kikaza ku mwanya wa kabiri mu kuzana inyungu nyuma y’ikawa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko umusaruro w’icyayi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 winjirije u Rwanda miliyoni 115 z’amadolari  ya Amerika [154.877.860.000 Frw].

Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda 19 zitunganya icyayi mu gihugu, zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 218.822 z’icyayi zivuye muri toni 984.700 z’amababi. Nubwo bimeze bityo ariko ubu bushobozi ntibubyazwa umusaruro kuko zikora ku rugero rwa 60% gusa.

Imibare igaragaza ko ubuso buhingwaho icyayi mu Rwanda bwavuye kuri hegitari 11.399 mu 2005, bukagera kuri hegitari 33.430 muri Kamena 2024, bigaragaza ubwiyongere bw’ubuso ku rugero rwa 193% mu myaka hafi 20.

Umusaruro wariyongereye uva kuri toni 4.858 mu 1978 ugera kuri toni 40.000 muri Kamena 2024.

Inyungu iva mu cyayi nayo yavuze kuri miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika mu 1998 ugera kuri miliyoni 115 z’amadolari ya Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.

Kugeza ubu 65% by’amababi akoreshwa mu gukora icyayi mu Rwanda aturuka ku bahinzi bato, mu gihe 35% aturuka mu mirima minini ihingwamo icyayi.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’icyayi, wabaye ku wa 21 Gicurasi 2024, NAEB yatangaje ko iki gihingwa cyinjirije u Rwanda agatubutse isaba abari muri uyu mwuga kongera imbaraga n’ubwiza bw’ibyo bakora.

Ni umusaruro wiyongereye kuko wavuye kuri Metric Tons 35 404 742 muri 2021-2022 byinjije miliyoni 103.4 $ ukagera kuri toni 39 wavuyemo arenga miliyoni 107,7 $.

Pakistan ni cyo gihugu kiza ku isonga mu kugura icyayi cy’u Rwanda. Ibindi bihugu birimo Misiri, u Bwongereza, Kazakhstan, u Burusiya, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Magingo aya icyayi ni cyo kinyobwa cya mbere kinyobwa cyane ku Isi nyuma y’amazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND