Nyuma y’uko Sheebah akoreye igitaramo muri Uganda agatangaza ko agiye kuba afashe akaruhuko ndetse akagaragaza ko atwite nyuma y’igihe kirekire abyihakana, yerekeje muri Canada aho bivugwa ko azabyarira.
Ku wa kabiri w’iki Cyumweru, nibwo umuhanzikazi Sheebah Karungi yerekeje mu gihugu cya Canada
akaba yari aherekejwe n’umubyinnyi we Rita Nasaazi uzwi Ritah Dancehall nk’uko
byagaragaye mu mashusho bashyize hanze amusezera.
Sheebah Karungi ubu uri
kubarizwa mu gihugu cya Canada, arateganya kuhakorera igitaramo ku wa 02
Ugushyingo 2024 ahitwa Lithuanian Banquet Hall mu mujyi Toronto.
Mu yandi makuru
ikinyamakuru Pulse Uganda cyamenye, ni uko uyu muhanzikazi yongereye igihe
azamara muri iki gihugu cya Canada akaba ashobora kuzahava amaze kwibaruka nubwo Se w’umwana yamugize ibanga.
Mu mwaka ushize, nibwo Sheebah Karungi yatangaje ko kubera gahunda z’ingendo nyinshi, yahisemo kugura inzu muri Canada kuko iyo ahageze yiyumvamo ikaze nk’aho ari mu rugo.
Ngo akaba
ariyo mpamvu yahisemo kwerekezayo mu gihe yitegura
kwibaruka, ariko na none ikinyamakuru Sqoop cyo muri Uganda kikavuga ko uwateye
inda Sheebah ariwe wamusabye kujya kubyarira muri Canada.
Byari bimaze igihe
bihwihwiswa ko Sheebah Karungi atwite ariko akabyihakana ndetse abantu benshi
batangira gutera amabuye Kasuku ariko mu gitaramo Neyanziza Concert cyabaye ku
wa 04 Ukwakira, abantu bamenye ukuri y’uko atwite koko.
Mu mwaka ushize, nibwo Sheebah Karungi yatangaje ko yaguze inzu muri Canada kubera ko akunda kuhagirira ingendo cyane
Sheebah Karungi yerekeje mu gihugu cya Canada aho azabyarira
Mu gitaramo Neyanziza cyabaye mu ntangiriro z'uku Kwezi, nibwo Sheebah Karungi yagaragaje ku karubanda ko atwite
TANGA IGITECYEREZO