RFL
Kigali

Chriss Eazy ategerejwe mu bitaramo i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2024 19:48
0


Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti amaze iminsi mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi mu rwego rwo gutegura ibitaramo umuhanzi afasha mu muziki, Chriss Eazy azahakorera mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu 2025.



Ni urugendo yakoze abisikana na Chriss Eazy kuko nawe aherutse mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, mu rugendo rwari rugamije kwagura umuziki we no gusura umukunzi we utuye muri Poland.

Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko yanyuze mu bihugu birimo u Bufaransa, u Budage, Poland ndetse no mu Busuwisi hose agamije kuvugana n’abasanzwe bategura ibitaramo bahabarizwa.

Yavuze ko bagiye gukora ibi bitaramo bibanze cyane ku mijyi isanzwe ibarizwamo Abanyarwanda. Ati “Ni byiza ko nka ‘Manager’ wegera abasanzwe bategura ibitaramo mukavugana, aho kugirango babe aribo bagusanga, kuko kenshi iyo bagusanze baraguhenda.”

Uyu mugabo washize Giti Business Group yavuze ko kugeza imijyi bamaze kwemeza gukoreramo ibitaramo ari: Paris mu Bufaransa, Brussels mu Bubiligi, Hanova mu Budage, Warsaw muri Poland

Ariko kandi avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza amatariki y’igihe ibi bitaramo bizabera. Ni ubwa mbere, Chriss Eazy azaba abakoreye ibitaramo ku Mugabane wa Burayi. Ariko kandi muri iki gihe ari kwitegura gutaramira mu gihugu cya Uganda.

Ni urugendo ashaka kubyaza umusaruro, akarangiza n’imishinga y’indirimbo afitanye n’abarimo Sheebah Karungi, Levixone ndetse na Azawi.

Aba bombi bemeranyije gukorana indirimbo indirimbo ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse indirimbo ye na Levixone iri gukorwa mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz muri studio ya ‘Hbyrid Music’.

Ni ubwa mbere Chriss Eazy azaba akoranye indirimbo n’abahanzi benshi Mpuzamahanga. Ariko kandi muri iki gihe agezweho binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Sekoma’, ‘Bana’ yakoranye an Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi.

Chriss Eazy ari gutegurirwa ibi bitaramo i Burayi, mu gihe ari kwitegura kuririmba mu gitaramo cya nyuma cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu. 


Junior Giti yamaze kugera mu Budage mu gutegura ibitaramo bya Chriss Eazy i Burayi  


Junior Giti yavuze ko yamaze kwemeranya n'abantu batuye mu Bufaransa, Poland no mu Bubiligi ibijyanye n'ibi bitaramo


Chriss Eazy agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere i Burayi 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKOMA' YA CHRISS EAZY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND