RFL
Kigali

Manchester United yakuyeho ibirori byo kwizihiza Noheli

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/10/2024 18:57
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Manchester United bwahisemo gukuraho ibirori byo kwizihiza iminsi mukuru ya Noheli mu rwego rwo kwirinda gusesagura.



Kuva Umuherwe w'Umuwongereza,Sir Jim Ratcliffe yagira imigabane ingana na 27.7 % mu ikipe ya Manchester United, akomeje gufata ingamba zigabanya amafaranga iyi kipe igenda itakaza mu bintu bitandukanye bitari ngombwa.

Mu minsi yashize nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na Sir Alex Ferguson wari Ambasaderi w’iyi kipe kuva mu 2013. 

Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko ibi byakozwe nyuma yo kugabanya abakozi n’ibibagendaho kuko uyu mukambwe ahembwa Miliyoni 2.16£ ku mwaka.

Ferguson yiyongereye ku bandi bakozi 250 ba Manchester United bari baherutse gusezererwe n’iyi kipe. Usibye ibi kandi iyi kipe yafashe umwanzuro wo kureka kwishyura amatike y'ingendo zimwe ba zimwe ku bakinnyi no kubagore babo ndetse n'ibindi birimo amacumbi, amafunguro n'ibirori bya nyuma y'umukino.

Kuri ubu noneho ikipe ya Manchester United mu rwego rwo gukomeza kugabanya ibituma itakaza amafaranga menshi atari ngombwa yakuyeho n'ibirori bya Noheri bizihazaga tariki ya 25 z'ukwezi kwa 12.

Sir Jim Ratcliffe akomeje gufata ingamba zigabanya amafaranga Manchester United isohora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND