RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 18 akora kuri Radio, Dj Adams agiye kugaragara kuri Televiziyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2024 11:20
0


Umunyamakuru Adam Aboubakar Mukara wamenyekanye nka Dj Adams, yatangaje ko agiye gutangira gukora ibiganiro byo kuri Televiziyo, ni nyuma y’imyaka 18 ishize ari mu itangazamakuru yumvikana cyane kuri Radio zinyuranye.



Uyu mugabo yavuzwe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro binyuze mu biganiro yakoreraga kuri City Radio ndetse n’ibyo yakoreye kuri Radio 10 n’ahandi.

Muri iki gihe ni umwe mu banyamakuru ba Fine FM, ariko akibanda cyane ku biganiro bishingiye ku muziki no kugaragaza ibitagenda mu bahanzi nyarwanda.

Yabwiye InyaRwanda ko yamaze kwerekeza Televiziyo GoodRich TV kandi ko ari ubwa mbere azaba agaragaye akora ikiganiro cyo kuri Televiziyo.

Ariko kandi avuga ko yagiye yiyambazwa mu biganiro binyuranye nk’umusesenguzi. Ati “Ni ubwa mbere nzaba ngaragaye kuri Televiziyo, kuko imyaka 18 yari ishize nkora kuri Radio, ariko kandi imyaka 31 irashize ndi mu muziki. Itandukandiro ni uko hamwe yari amajwi gusa, ahandi rero ni byombi.

Kuri iyi nshuro nzaba ndi umunyamakuru, ariko kandi bagiye bantumira mu bihe bitandukanye mu biganiro. Ngo nta foto ntacyabaye da! Reka tunogerwe n’ibiganiro bya Televiziyo nyuma y’uko hari abashakaga kumbona ariko basanzwe banyumva gusa.”

Dj Adams yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, nibwo yashyize umukono ku masezerano yo gukorera GoodRich Tv binyuze mu kiganiro “The Classic Memories” guhera Saa Saba z’amanywa kugeza Saa Kumi buri Cyumweru.

Yavuze ko ikiganiro cye kizajya cyibanda cyane ku ndirimbo zakunzwe hagati ya 1950 kuzamuka kugeza mu 2000. Ariko kandi ni ikiganiro avuga ko kizibanda ku gususurutsa cyane cyane abantu bakuru mu myaka bazi neza imiziki ya kiriya gihe.

Anavuga ko mu gutumira abantu azajya yibanda cyane ku bantu bakuze mu myaka.Yasobanuye ko mu gihe yerekeje kuri GoodRich Tv, ikiganiro ‘The Lunch Hour Jams’ kuri Fine FM, kizakorwa n’abakobwa batatu barimo n’umukobwa we.

Ariko kandi azajya atanga umusanzu we mu kiganiro “The Lunch Hour Jams Extra'. Ati “Nari nsanzwe nkora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu kuva Saa Saba kugeza Saa Munani n'Igice mu kiganiro "The Lunch Hour Jams". Ubu hiyongereho no ku wa Gatandatu mu kiganiro "The Lunch Hour Jams Extra" kuva Saa Saba kugeza Saa Kumi aho nkikorana n'umukobwa wanjye Nadine Nice ndetse na Tonny na Frida."

"Aba bakobwa nababonyemo impano ya Radio mpitamo kutabareka ngo izime. Barimo kubizamo neza kandi ndizera ko vuba aha bazashobora guha Abanyarwanda ibyiza."

Dj Adams yasinye kontaro yo gutangira gukorera GoodRich TV buri cyumweru  yibanda ku ndirimbo zakunzwe 

Dj Adams avuga ko imyaka 18 yari ishize adakorera Televiziyo ahanini bitewe n'ibyo yasabaga kugirango yemere kuyikorera

 

Adams avuga ko imyaka 31 ishize ari mu muziki, kandi yagiye atumirwa mu bihe bitandukanye kuri Televiziyo

Dj Adams ari kumwe n'abakobwa batatu bakorana ikiganiro "The Lunch Hour Jams" kuri Fine Fm
Adams aherutse kwinjiza umukobwa Nadine Nice mu itangazamakuru, aho bakorana mu kiganiro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND