RFL
Kigali

Hamenyekanye akayabo Elon Musk yahaye Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/10/2024 9:12
0


Nyuma y'iminsi Abanyamerika banenga umuherwe Elon Musk ko ntacyo amariye Trump yamamaza mu buryo bw'amafaranga, ubu byamaze gutangazwa ko yamuteye inkunga ya Miliyoni 75 z'Amadolari yo kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.



Mu minsi ishije nibo umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yaherekeje Donald Trump mu gikorwa yo kwiyamamariza i Pennsylvania. Aha niho yavugiye ko Trump ariwe ukwiriye kuba Perezida wa USA.

Gusa ibi ntibyakiriwe neza n'abamwe bakoresha urubuga rwa X, babajije Elon Musk impamvu ashyigikira Trump mu magambo gusa ntamuhe inkunga y'amafaranga kandi ari umugwizatunga. Iki gihe Elon Musk yanze kugira icyo abivugaho. 

Ubu byamaze kumenyekana ko uyu muherwe ushyigikiye Trump yamaze no kumuha inkunga mu buryo bw'amafaranga angana na miliyoni 75$.

Elon Musk ufite umutungo kugeza ubu ungana na miliyari 246.5$, yavuze ko mu matora ashize yagiye atanga ubufasha bw’amafaranga ku bakandida bose, baba Aba-Democrates n’Aba-Republicains, ariko ko nyuma y’uko hari abagerageje kurasa Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa 13 Nyakanga, yahisemo kuba ari we atangira gushyigikira byeruye.

Izi miliyoni 75$ bivugwa ko Musk yazitanze hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri, akaba ari umwe mu batanze amafaranga menshi mu gushyikira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump.

Kugeza ubu nubwo Elon Musk yahaye amafaranga menshi Trump, aracyari inyuma ya Kamala Harris uherutse kuzuza Miliyari 1 y'Amadolari mu nkunga yakiriye, naho Trump we amaze guhabwa inkunga ya Miliyoni 430 z'Amadolari.

Elon Musk yateye inkunga Trump ya Miliyoni 75 z'Amadolari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND