RFL
Kigali

Kamala Harris yashinje Donald Trump guha Putin inkingo za COVID-19 mu gihe Abanyamerika bari barimo bapfa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/10/2024 13:44
0


Ubwo yiyamamarizaga kuri Radiyo y’Umujyi wa Detroit, Kamala Harris yashinje Donald Trump ko mu gihe Covid-19 yari irimo kwica abantu, yahaye Putin inking aho kuziha abaturage ba Amerika.



Mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abaturage b’abirabura batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yabasezeranyije ko bagomba kubona inyishyu z’ubucakara abakurambere babo bakoze ndetse aboneraho no kunengera mu ruhame Donald Trump bahanganye.

Nyuma yo kuguyaguya abirabura, Kamala Harris yashinje Donald Trump gushyigikira abayobozi b’igitugu kubera ko mu gihe cya Corona Virus yahaye Putin inkingo aho kuziha abaturage ba Amerika bari bugarijwe n’iki cyorezo, kibahitana kandi nta nganda nyinshi zihari zo gukora uru rukingo.

Mu kiganiro na Charlamagne wari wamwakiriye, Kamala Harris yagize ati “Abantu benshi babuze ababyeyi babo, ba sekuru na ba nyirakuru. Murabyibuka uko byari bimeze mwese. Abantu bariho barwana n’amikoro ari nako bakeneye kwisuzumisha ariko Donald Trump yoherereje Putin inkingo mu buryo bw’ibanga.”

Yakomeje avuga ko Donald Trump ari umunyantege nke adakwiye kongera kuyobora Amerika kuko anashyigikira abayobozi b’igitugu nka Putin kuko nta bindi bintu ashoboye.

Kamala Harris yagize ati “Uyu mugabo ni umunyantege nke bigaragara pe! Ikimenyetso cy’intege nke kiri mu gushaka gushimisha abanyagitugu no gushaka gushimisha no gutoneshwa. Ni ikimenyetso cy'intege nke gusuzugura ingabo za Amerika hamwe n’abakozi ba Amerika. Ni ikimenyetso cy'intege nke ku kuba udafite ubutwari bwo guharanira Itegeko Nshinga rya Amerika n'amahame arishingiyeho. Uyu mugabo afite intege nke, kandi ntakwiriye.”

Kamala Harris yavuze kandi ko Donald Trump ashaka gusubiza Igihugu inyuma nta ntego zifatika yaba afite kandi intege nke ze arizo zatuma atayobora Amerika ngo itere imbere.


Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika ahatanye na Donald Trump kuyobora iki gihugu cy'igihangange ku Isi


Donald Trump yashinjwe gutanga inkingo za Covid-19 rwihishwa akaziha Putin



Putin aherutse kuvuga ko Kamala Harris ariwe aha amahirwe menshi yo gutsinda amatora





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND