RFL
Kigali

Paul Pogba yahishuye ko yatekereje gusezera kuri ruhago nyuma yo gufatirwa ibihano

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/10/2024 8:11
0


Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa,Paul Pogba yahishuye ko ubwo yari akimara gufatirwa ibihano byo kumara imyaka ine adakina yatekereje no kuba yahita asezera kuri ruhago burundu.



Mu minsi yashize nibwo igihano cyari cyarafatiwe uyu mukinnyi cyo kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone" cyagabanyijwe kigirwa amezi 18.

Byari nyuma y'uko Paul Pogba yari yajuririye icyemezo cyamufatiwe mu Rukiko rwa Siporo (CAS) yerekana ko ataribyo, birangira agabanyirijwe ibihano.

Uyu mukinnyi uzasubira mu mu kibuga mu kwezi kwa Gatatu k'umwaka utaha ubwo iki gihe kizaba kirangiye.Aganira na Espn, yatangaje ko akimara gufatirwa ibi bihano mu mutwe we hajemo ibitekerezo byinshi birimo n'ibyo guhagarika gukina ruhago burundu.

Ati''Nari mfite ibitekerezo byinshi mu mutwe, nagize ibitekerezo byinshi yewe birimo n'icyo guhagarika gukina burundu.Naribazaga nti ngiye gukora iki?' Niba ari imyaka ine, utangira gukora imibare mu mutwe wawe. ... Imyaka ine ntakina, nta myitozo,ukibaza ni iyihe kipe izanshaka ?,ese nzaba meze neza n'ibindi nk'ibyo,uba ufite amafoto menshi mu mutwe."

Yavuze ko ariko ku rundi ruhande yari afite icyizere.Ati" Ariko ku rundi ruhande, nari mfite kwizera bigaragara, kandi nari mfite ibitekerezo byiza. Nari nzi ko nta kibi nakoze ku bushake, ubwo rero ndashimira ko ibyo byabaye bakagabanya ibihano."

Paul Pogba yavuze ko kandi ibi bihano byatumye aba Umunyabwenge.Ati" Iyo wicaye ukareba uko ibintu byagiye bigenda mu buzima bwanjye bwose, atari ugufatirwa ibihano gusa, meze nk'umuntu uri ahongaho ariko muri iki gihe rwose nungutse indi myaka 10, mbona ubunararibonye, mba umunyabwenge, navuga ubwenge bwinshi kandi byatumye menya ko rimwe na rimwe ugomba kurushaho kwitondera icyemezo ufata".

Yakomeje agira ati " Rwose ibyo nize ni uko uhora ukora igenzura kugeza ibintu bibaye, ibintu byose biba ari byiza. ... Abakinnyi benshi bafite abatoza, abaganga ,abatetsi bonyine kandi ibyo birashoboka. Rero rwose inama natanga,  abantu bose barebe neza ko ufite ibintu byose mu nyandiko. Byarangiye bigaragaye ko nafashe inshingano zo kutagenzura kabiri."

Paul Pogba abajijwe ku hazaza he, yavuze ko nawe atahazi dore ko abanyamategeko be bari kuganira na Juventus .

Ati" Kuri ubu ndi kumwe na Juventus, kuri ubu ntabwo nzi ikijya mbere. Impande zombi zirimo ziraganira, abanyamategeko n'abindi. Ndashaka rero kumenya ibizakurikiraho.

Ariko icyo nshyizemo imbaraga cyane muri iki gihe ni ukwitegura ku giti cyanjye . Nkomeza imyitozo na byose. Kugira ngo nitegure kuzajya mu ikipe muri Mutarama."

Yavuze ko kandi yiteguye kongera kwiyerekana mu gihe yaba ahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa ndetse anavuga ko ari byiza kuba afitanye umubano mwiza n'umutoza we mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa, Didier Deschamps.



Paul Pogba yatangaje ko yashatse kureka ruhago burundu nyuma yo guhabwa ibihano byo kumara imyaka ine adakina 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND