RFL
Kigali

Virgil van Dijk mu biganiro byo kongera amasezerano muri Liverpool

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/10/2024 8:32
0


Kapiteni w’ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu y’u Buhorandi, Virgil van Dijk, yatangaje ko yatangiye ibiganiro na Liverpool bigamije kongera amasezerano.



Mu mpera z’uyu mwaka w’ikino ni bwo biteganyijwe ko amasezerano ya kapiteni Virgil van Dijk azarangira. Uyu mukinnyi yageze muri Liverpoor muri Mutarama 2018.

Virgil van Dijk, kapiteni wa Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Buhorandi yatangarije BBC ko ari mu biganiro bigamije kongera amasezerano. Ati “Ibiganiro birarimbanije njye n’ikipe turebera hamwe uko bizagenda mu minsi izaza.

Kugeza ubu umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye byose biri muri Liverpool. Ikindaje ishinga ni ugutsinda imikino nshaka gukina nta yindi gahunda mfite”.

Uretse Van Djik uzasoza amasezerano mu mpera z’uyu mwaka, abandi bakinnyi nabo bari ku mpera z’amasezerano yabo ni Alexander-Arnold na Mohamed Salah ariko bo bakaba batari bicara ku ntebe yo kuganira uburyo bakongera amasezerano muri Liverpool.

Kuva muri 2018 ubwo Liverpool yasinyishaga Van Djik imukuye muri Southampto, amaze kuyihesha ibikombe birimo English Premier League, UEFA Champions League, FA Cup na FIFA Clubs World Cup.

Muri uyu mwaka w’imikino Van Djik ni umwe mu bakinnyi bameze neza muri Liverpool itozwa na mwene wabo Arne Slot ukomoka mu Buhorandi, cyane ko bamaze gutsinda imikino irindwi mu munani bamaze gukina muri English premier League ndetse akaba ari aba mbere.

Virgil Van Djik ari mu biganiro byo kongera amasezerano muri Liverpool


Van Djik ni umwe mu bakinnyi bafashije Liverpoor gutwara ibikombe bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND