Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ye ya kane, kandi yayikoranyeho n’abahanzi banyuranye.
Ni Album avuga ko yise “Bucyanayandi”
kandi buri muhanzi bakoranye yabanje guhuza nawe mbere y’uko bahurira mu
ndirimbo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, ati “Ntabwo
nahita mvuga abahanzi bose twakoranye. Gusa mu bijyanye no kuba aribo
nifashishije ni uko numvise ari bo bajyana n’ibintu nari ndimo cyangwa se
n’igitekerezo nari mfite cyo kwandika izo ndirimbo.”
Akomeza ati “Hari ukuntu wumva umuntu
bitewe n’ijwi rye ukavuga uti uyu arahura neza n’iyi ndirimbo imeze gutya,
ivuga ku bintu ibi n’ibi.”
Yasobanuye ko indirimbo nyinshi ziri
kuri iyi Albu yazikoze mu rwego rwo kurema agatima abantu, no kubumvisha ko
n’ejo buzacya.
Ati “Ni indirimbo zigarura icyizere
mu buzima, gutera imbaraga abantu, gushishikariza abantu kudacika intege.”
Akomeza ati “Nibwo butumwa ahanini
urebye nibanza nandika buri ndirimbo. Mbese buri ndirimbo zose niko zimeze,
niyo mpamvu navuze nti reka mbikore n’ubundi ni ‘Bucyanayandi’.
Atangaje isohoka rya Album ye, mu
gihe aherutse kubwira abafana be ko yafunguye shene ye ya Youtube nshya ari
nayo igaragaraho ibihangano bye muri iki gihe.
Uretse gufungura shene ya Youtube,
yanafunguye izindi mbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki mu mazina ya
“Fireman Vayo”.
Uyu muraperi avuga ko mu bihe
bitandukanye yagiye agerageza gufungura shene ze za Youtube, ariko ntizamaraga
kabiri kuko bazimwibaga.
Ati “Ubu tuvugana bamaze kunyiba
eshatu, ariko urumva n’iyo mpamvu byamfashe igihe no kubishyira hamwe,
kugirango mfungure inshya ngomba gushyiraho ibintu byanjye.”
Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo
zinyuranye, asobanura ko yafashe igihe cyo kwitegura mu rwego rwo gukaza
umutekano wa shene ye kugirango itazongera kwibwa.
Yasabye abafane be mu muziki, ndetse
n’abakunzi ba Tuff Gang kumushyigikira bakurikirana ibihangano bye, ndetse
yizeye ko agiye gutanga imbaraga ze mu gutuma abafana be bakomeza kwishima.
Fireman yavuze ko uretse gushyira
ibihangano kuri iyi shene ye nshya, azajya ashyiraho n’amakuru y’ibyo abantu
bamwizahao. Ati “By’umwihariko abakunzi ba Hip Hop ndetse n’abakunzi ba Tuff
Gang barahishiwe.”
Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu
muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga
izina rya Gintwd.
Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip
Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz
bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.
Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu
Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we
na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na
Kaviki hamwe na Matt.
Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo
kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na
Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.
Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi
witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni
“Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla
yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’,
‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.
Fireman yakoranye n’abandi bahanzi
indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’
ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.
Fireman yatangaje ko agiye gushyira
hanze Album ye ya kane yise ‘Bucyanayandi’
Fireman yavuze ko buri muhanzi
yifashishije kuri iyi Album babanje guhuza muri buri kimwe
Fireman yavuze ko Album ye izajya
hanze ku wa 25 Ukwakira 2024, ariko ko iboneka ku rubuga rwa Audiomack muri iki
gihe
TANGA IGITECYEREZO