RFL
Kigali

Barack Obama yanenze abirabura bashyigikiye Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/10/2024 9:27
0


Barack Obama wahoze ari Perezida wa USA, yagaragaje impungenge afite mu matora ategerejwe mu kwezi gutaha, ananenga abirabura banze gushyigikira Kamala Harris bagahitamo Donald Trump.



Kuva mbere hose ntabwo Barack Obama yigeze ahisha ko atumvikana na Trump, ndetse ni kenshi bakunze no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, byumwihariko Obama yakunze kunenga Trump mu biganiro yagiye atanga mu bihe bitandukanye.

Kuri ubu Barack Obama yagarutse ku matora ya Perezida wa USA ategerejwe mu kwezi gutaha aho abanyamerika bazahitamo hagati ya Trump na Kamala Harris.

Obama ubwo yaganiraga n'abarwanashyaka b'ishyaka ry'Abademokarate bo mu gace ka Pittsburgh, yagaragaje ko atawe impugenge n'amatora. Ati:''Mfite impungenge kuri aya matora, sinzi ko azagenda nk'uko tubyifuza ariko na none hari umubare w'abantu benshi banze gutora''.

Yakomeje agaragaza ko yatunguwe no kubona hari abirabura banza gushyigikira Kamala. Ati: ''Murabyibuka njyewe niyamamaza buri mwirabura wese muri Amerika no hanze yaho yarashyigikiye, ariko ubu abenshi bari inyuma ya Trump''.

Obama yaboneyeho kunenga abirabura bashyigikiye Trump agira ati:''Turabizi ko Trump asubiye White House aritwe byagiraho ingaruka, nta narimwe yigeze afasha abirabura cyangwa ngo agerageze gukemura ibibazo byabo, nk'abirabura bamushyigikiye bari ku ruhande rubi rw'amateka, nabibutsa ko Trump atabitayeho kandi ntazigera abitaho''.

Barack Obama kandi yanagarutse ku kuba hari abagabo bumva ko batayoborwa n'umugore ariyo mpamvu bashyigikiye Trump, abibutsa ko Kamala Harris ashoboye ndetse ko ariwe bakwiye gushyigikira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND