Kigali

RPL yisubiyeho ku mwanzuro wo gusubika umunsi wa gatandatu, ubusabe bwa APR FC burubahirizwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/10/2024 17:24
1


Rwanda Premier League ifite mu nshingano gutegura shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yisubiyeho ku mwanzuro wo gusubika imikino yo ku munsi wa gatandatu, ubusabe bw'ikipe ya APR FC bwo gukina ibirarane hagendewe ku kuntu bikurikirana burubahirizwa.



Mu cyumweru gishize ni bwo Rwanda Premier League ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze itangazo rivuga ko kubera gahunda z'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, isubitse imikino y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona ndetse n'umukino w'ikirarane wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC.

Nyuma yo gutangaza ibi benshi bagaragaje ko bidakwiye bitewe nuko imikino ya shampiyona igenda isubikwa igihe kirekire kubera ikipe y'igihugu kandi mu bindi bihugu ho usanga ikomeza gukinwa.

Ibi ni byo byatumye kuri uyu wa Kabiri haba inama hagati ya Rwanda Premier League n'abayobozi b'amakipe kugira ngo bige ku birimo uko imikino ya shampiyona yakomeza gukinwa. Iyi nama yemeje ko imikino yo ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yasubitswe igomba gukinwa mu mpera z'iki Cyumweru. 

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wo ntabwo byemejwe ko uzakinwa ahubwo hubahirijwe icyifuzo cya APR FC aho yanditse isaba ko hakurikizwa uko ingengabihe ikurikirana. Ubwo bivuze ko APR FC izakina na Gasogi United mu gihe Rayon Sports yo izakira Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabanterura jean de Dieu 2 months ago
    Ubuse nkabanyamakuru birwaga bashyushya Koko? hhhh yewe baragaragaye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND