Kigali

Ibyihariye kuri TopInfo, urubuga ruhuza abashaka serivisi n'abazitanga mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/10/2024 11:45
6


TopInfo, ni urubuga rujyanye n’igihe rugamije guhuza abashaka serivisi n’abatanga serivisi nkenerwa mu nzego zitandukanye mu Rwanda kandi mu buryo bwihuse.



Uru rubuga rwashinzwe kandi ruyoborwa na Ahmed Pacifique, Umuyobozi Mukuru wa Ahupa Business Network Ltd, rukaba rugamije korohereza abantu kubona abaganga, abavoka, ba noteri, abaheshabinkiko, abapima ubutaka, abagenagaciro abatanga serivisi z’ukodesha imodoka, abajyanama mu by’ubuzima, abatanga serivisi zo kubaka, iz'umutekano n'ubwikorezi, n’abandi benshi.

Uyu muyobozi yagize ati: “Muri iyi si igenda ihinduka vuba, kugira uburyo bwo kubona serivisi zizewe ni ingenzi cyane.”

Yakomeje agira ati: “Duhuza Abanyarwanda na serivisi bakeneye, tugamije guteza imbere iterambere n’imiyoborere myiza mu baturage bacu.”

TopInfo ni urubuga rutanga uburyo bworoshye bwo kubona no kugera ku serivisi zitandukanye, kuva ku mirimo yo mu rugo kugera ku makuru y’umwuga.

Abatanga serivisi bose bari kuri TopInfo basabwa kubanza ku iyandikisha, kandi hagasuzumwa ko bemerewe gutanga izo serivisi byemewe n’amategeko mu Rwanda, bityo abashaka serivisi bakabasha kugira icyizere.

Uru rubuga rugira uburyo bwo gutanga ibitekerezo no gusuzuma serivisi, bifasha abarukoresha gufata ibyemezo bikwiye. Rutanga kandi uburyo bwihuse bwo guhana amakuru hagati y’abashaka serivisi n’abazitanga, bigatuma haba itumanaho ryihuse.

Nubwo TopInfo ishyira imbere serivisi z’imbere mu gihugu, yita no ku guhanga udushya no gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga.


Mu Rwanda haje urubuga ruhuza abakeneye serivisi n'abazitanga


Batanga serivisi zinoze kandi mu buryo bwihuse





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MIHIGO 1 month ago
    Nimushiremo option Yaba consultant bimisoro na business.
  • Sandara uwineza 2 weeks ago
    Ndashaka akazi
  • Sandara uwineza 2 weeks ago
    Ndashaka akazi
  • Mucyo joshua1 week ago
    Mwashyiraho option yabashaka akazi
  • Ndatimana Pascal3 days ago
    Inguzanyo
  • Niyigena Jeanne 1 day ago
    Akazi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND