Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hari impaka z'urudaca, nyuma y'uko Apostle Dr. Paul Gitwaza avuze ko abemera Rastafari bakorera Satani, kuko bemera Haile Selassie I nk'Imana (Jah). Ibi byatumye umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb, atangira gukora ubushakashatsi kuri iri yobokamana, agamije kugaragaza ukuri.
Uwagaba Joseph Caleb wakoze ubushakashatsi kuri Rastafari ni umuvugabutumwa w’umunyabwenge w’Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize muri Kaminuza ya "University of Economics and Human Sciences" mu gihugu cya Pologne ndetse yabaye umwarimu muri iyo kaminuza mu cyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu (Master’s).
Uyu mwalimu akaba n’umuvugabutumwa wizeye ko Imana iri imbere mu buzima bwe, azwiho gutanga inyigisho zubaka. Uretse kuba ari umuvugabutumwa, ni n'umwanditsi w’ibitabo aho aherutse guhyira hanze igitabo cyakunzwe cyane yisee "A Hundred Days in Marriage". Kuri ubu ni umunyeshuri mu cyiciro cya Kane cya Kaminuza (PhD).
Mu butumwa bwe bwihariye yanyujije ku rubuga rwe ujcaleb.com, Ev. Caleb yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gutanga ibisobanuro birambuye ku iyobokamana rya Rastafari.Yasobanuye ko Rastafarianism ari idini ryavukiye muri Jamaica mu myaka ya 1930, rikaba rifite aho rihuriye n'Afurika.
Caleb usanzwe ari umukristo uzwi muri Bethesda Holy Church, yavuze ko Rastafarinism ifite inkomoko mu bucakara bw’abirabura (Atlantic slave trade), umuco w’ubwigenge bw’Abanyafurika bo muri Jamaica (Maroon resistance), ndetse n’inyigisho za Marcus Garvey.
Nubwo uyu muryango wavutse ushingiye ku bibazo by'imibereho y'Abanyafurika bari bari muri Jamaïque mu kinyejana cya 20, uyu muryango wagiye ukwirakwira ku isi yose, watumye kandi habaho impinduka zikomeye mu muziki, ubuhanzi ndetse no mu bikorwa by'uburenganzira bwa muntu.
Impaka kuri iri dini zatangiye nyuma y’aho Apostle Gitwaza avuze ko abemera Rastafari bemera Haile Selassie I nk'Imana yabo kandi ko ibyo bakora byose, harimo no gukoresha imisatsi ya dreadlocks ndetse no kunywa ganja (urumogi), ibyo yita ibimenyetso bya Satani.
Ibi byahise biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamaganye ibi byavuzwe, abandi basaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Apostle Gitwaza yavuze ko abemera Rastafari bakora ibikorwa byose byashyizwe imbere n’abararikira kuguma mu byaha. Ati: “Rastafari ni idini rya Satani. Iriya misatsi ya dreadlocks ni iya satani. Abana bayambara batazi ibyo ari byo.” Iyi mvugo yateje impaka zikomeye, ndetse abantu batandukanye bamaganye aya magambo bavuga ko harimo kutamenya neza imiterere y'iri dini ndetse n’imigenzo yabo.
Mu rwego rwo gutanga ibisubizo kuri ibi, Uwagaba Joseph Caleb yakoze ubushakashatsi bwimbitse ku iyobokamana rya Rastafari. Yagerageje gusobanura neza amateka n'imyemerere y'idini rya Rastafari, ndetse agaragaza ukuri ku buryo abantu bakwiye kubyumva neza.
Caleb yavuze ko ibyo Gitwaza yavuze bitari mu murongo w’ukuri. Yavuze ko gukoresha imisatsi ya dreadlocks no kunywa ganja atari ibimenyetso bigaragaza ko ababikora bemera Satani, ahubwo ari ibimenyetso by'umuco n'ubwigenge bw'Afurika.
Yabivuze agira ati: "Imisatsi ya dreadlocks ni ikimenyetso cy’umuco wa Rastafari, ahanini igaragaza imbaraga za Afurika ndetse no guhangana n’igitugu cy’ubukoloni. Bivuga ko umuntu ari uwo ari we, kandi ko arwanya ibikorwa byo kwishora mu muco w’Abazungu."
Yagaragaje ko gukoresha ganja muri Rastafari bitavuze ko umuntu ari gusenga Satani, ahubwo ngo ni umuhango wo gusenga abayoboke b’iri dini bakoreshaga. Kuri bo, ganja ni ikintu gifasha kugera mu rwego rw'umwuka, nk'uko byanditse muri Zaburi 104:14: "Umeza ubwatsi bw’amatungoi, n’imyaka umuntu ahinga, maze ubutaka bukamuha ikimutunga." Yashimangiye ko urumogi ari impano y’Imana.
Ikindi Caleb yasobanuye ni uko abemera Rastafari batemera ko Haile Selassie I ari Imana. Ahubwo, bemera ko ari intumwa yasohoye imigisha y'ibyo Imana yari yaravuze. Yavuze ku byanditswe mu Byahishuwe 5:5, aho havugwa "Intare yo mu muryango wa Yuda" nk'ikimenyetso cya Kristo.
Muri Rastafari, Haile Selassie I aboneka nk'intare yo mu muryango wa Yuda, umwami w'Abanya-Etiyopiya, akaba yaraje kugira ngo ashimangire ubutumwa bw'ubukirisitu. Yesu yari yaramaze gusubira mu ijuru, ariko Haile Selassie yabonetse nk'ikimenyetso cyo kubohora Abirabura no guharanira ubutabera.
Imyemerere ya Rastafari ishingiye cyane ku bitabo by'Intangiriro n'iby'Isezerano rya Kera, nk’intare ya Yuda yari ihagarariye imbaraga zo kurwanya no gukumira ibihe bibi byo gukandamizwa.
Abemera Rastafari babona ko ibice bimwe mu bitabo byera bitanga ikimenyetso cy'ubukangurambaga bwo gusubira muri Afurika, aho bahabona ahitwa Zioni (Siyoni). Inyigisho z'Abarastafari ijyana n'igitekerezo cyo kugarura ishema, ubumwe n'umuco wa Afurika mu rwego rwo guhangana no gukumira "Babiloni", iri jambo ryakoreshwaga bashaka kuvuga abukoloni.
Abemera Rastafari bemera ko Bibiliya ari igitabo cy'ingenzi mu gusobanukirwa ibijyanye n'ibyabaye mu bihe byashize, ibiriho ubu, n’ibizaba mu bihe biri imbere. Bemera cyane igitabo cy’ibyahishuwe" (Book of Revelation) mu Bibilia, bavuga ko gifite umwihariko w'ubutumwa bw'ahazaza.
Uwagaba Caleb kandi yasobanuye ko Rastafari atari idini ryibanda ku kuba Abirabura bashaka kwisumbukuruza, ahubwo ko ari idini ry’ukwishakamo agaciro k’umuntu, gukunda ubutabera, no guharanira uburinganire. Yashimangiye ko Rastafari isaba kwimakaza umurage wa Afurika no kubaka ubumwe hagati y'abantu bose.
Muri rusange, Uwagaba Joseph Caleb agaragaza ko adashidikanya ku gusobanura neza iyobokamana rya Rastafari, avuga ko abemera Rastafari basenga Imana nyayo, kandi ko ibikorwa byabo byerekana kwikunda n'ubwigenge bw'Afurika. Ndetse, avuga ko abakristo ba Rastafari bakomeje gusobanura neza imyemerere yabo no kuzirikana ubutumwa bwiza bwa Kristo, nk'uko bigaragara muri Bibiliya.
Caleb ni umuvugabutumwa wakoze ubushakashatsi bwimbitse ku iyobokamana rya Rastafari, akoresheje ubumenyi bw’amasomo yigishije ndetse n’ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza. Nk'uwagize uruhare mu kubaka ubumwe bw’umuryango w’ababana mu isi, yatanze umurongo mwiza w’ubuzima n’umwihariko w’umuryango w’abemera Rastafari.
Ibyo byose byerekana ko gukurikirana inzira y’ubumwe, ubutabera, no kwigenza byafasha abantu kumenya neza imigenzo y’idini, ku buryo impaka nk’izi zishobora kurangira burundu, hakaboneka ubwumvikane no gusobanukirwa neza ibyo abantu bemera.
Yavuze ibyo atazi - Abarasita basubije Apotre Gitwaza wavuze ko Rastafari ari idini rya satani
Abarasita banyuranye baherutse gutangaza uko bakiriye ibyatangajwe na Gitwaza
Ras King uri mu barasita babigaragaza mu bihe bitandukanye, ndetse wizerera cyane muri Rasitafari, yabwiye InyaRwanda ko we na bagenzi be bizera neza ko Ayela Serasi yatoranyijwe, akaba n’uwanesheje byose, kandi ko no muri Bibiliya bivugwamo.
Yavuze ati “Ayela Serasi rero niwe twizera ko yatoranijwe akaba uwanesheje. Bitari ibyo guhimba ahubwo bivuye muri Bibiliya, nk’urugero mu Intangiriro 49:10 hagira hati “Inkoni y’ubutware ntizava kuri Yuda.”
“Ni mu gihe mu Ibyahishuwe 5:5 “Aba Rasta bizera ko Serasi ari umwami (ndetse) wavugwamo kuva icyo gihe nibwo idini rya ‘Rastafarianism’ ryatangiye kumenyekana rinimikwa mu birabura bari barajyanywe muri Jamaica.”
Yakomeje agira ati “Izina ‘Rastafari’ rero ryavuye ku mazina nyayo yitwaga mbere y’uko yimikwa kuko yitwaga ‘Rastafari makoneni’ ubwo nyine abayoboke ba ‘Rastafari’ batangiye kujya bagira aho bahurira, Howen nawe ni we wamenyekanishije cyane ‘Rastafarian’ ubwo yagendaga abwira amahanga ko ‘Rastafarian’ izamenyekana cyane kurusha ‘Babylon’.”
Yakomeje avuga ko "ibyo Apotre Gitwaza yavuze ni uko adasobanukiwe neza idini rya Rastafarianism wenda ahari umuntu yamufasha gusobanukirwa. Ahubwo imyizerere ye wagira ngo ni yo ifite aho ihuriye na satanic, amafaranga, imyenda migufi n'ibindi, ni byo bo baba bashyigikiye, kandi ikindi iriya myizerere yabo ni imyizerere bahawe n'abazungu".
Icyakora Apotre Dr. Gitwaza aherutse kongera gushimangira ko ibyo yatangaje atigeze yibeshya rwose, ahamya ko ari ukuri kuzuye mu mboni ze. Ibi yatangaje byababaje abarasita banyuranye kugera aho bamwe mu babarizwa mu Karere ka Rubavu bandikira aka karere bagasaba kwigaragambya mu mahoro ku kwamagana Apotre Gitwaza.
Uwagaba Joseph Caleb yagaagaje ko Rastafari atari idini ya satani
Apotre Dr Gitwaza wa Zion Temple yemeza ko abarasita bakorera satani
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO