Kigali

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/12/2024 21:30
0


Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisports yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, hasohotse Itangazo rishyira ku myanya Abayobozi bashya muri Guverimo y’u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo za ryo za 111, 112 n’iya 116, none ku wa 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma.

Mu bashyizweho, harimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard; Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri naho Uwayezu François Régis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.

Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo mu mezi ane ashize, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

Minisitiri Nelly Mukazayire, yari Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo yajemo avuye muri RDB.

Ni ubwa mbere MINISPORTS ihawe Umunyamabanga wa Leta no kuva ubwo yari MINISPOC. 

Usibye aba kandi Perezida Kagame yashyizeho abandi bayobozi barimo abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye n'abayobozi mu bindi bigo bya Leta.

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo 

Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi

Uwayezu François Régis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo 

Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND