Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza kuri Four Points By Sheraton Hotel i Kigali, hatangiwe ibihembo bya “People Matters Awards” ku nshuro ya mbere, byegukanwa n’ibigo byahize ibindi mu gufata neza abakozi birimo MTN Rwanda, REG na Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bitatu.
Ni ibihembo biratangwa
muri gahunda yo kwibutsa abakoresha ko gufata neza umukozi ari byo bitanga
umusaruro mwiza haba kuri we, kuri wowe nk’umukoresha, ku gihugu ndetse no ku
Isi muri rusange. Gahunda yo gutanga ibi bihembo izakomeza no mu yindi myaka.
Ni ibihembo byatanzwe
n’Ihuriro People Matters Kigali Rwanda ry’abasanzwe ari abanyamwuga mu kwita ku
bakozi (Human Resources- HRs), ibigo byari bihatanyemo bikaba byari bikubiye mu
byiciro 10 birimo icy’ibigo byagaragaje umwihariko mu gushyiraho gahunda
zidaheza, kwita ku bagore n’abantu bafite ubumuga, kongerera ubumenyi abakozi
ndetse n’ibindi.
Mu bigo byitabiriye aya marushanwa, harimo Isibo Group Ltd, Banki ya Kigali
(BK), Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Sosiyete y’Itumanaho ya
MTN Rwanda, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Kigali Marriott Hotel n’ibindi.
Sosiyete y’Itumanaho ya
MTN Rwanda yegukanye igihembo cya ‘Outstanding Employee Benefits and
Compensation,’ gihabwa ibigo bishyiriraho abakozi ayandi mahirwe abafasha
kugira imibereho myiza hanze y’akazi, yashimangiye ko nyuma yo guhabwa iki
gihembo igiye kurushaho kwita ku bakozi bayo, nk’uko bishimangirwa na Juliet
Bideri ubarizwa mu buyobozi bureberera abakozi muri iki kigo.
N’akanyamuneza kenshi,
Bideri yabwiye InyaRwanda ko iki gihembo bagikesha gukorera hamwe nk’itsinda,
bakaba bakorera mu bwisanzure aho umubyeyi ubyaye agenerwa ikiruhuko gihagije,
abakozi bagahabwa amahirwe yo gukora siporo, ndetse bakabaho neza muri rusange
mu kazi.
Yagize ati: “Twese dukora
nk’itsinda kuko twese dukora tureba uko twagera ku ntego nyamukuru. Twese hari
ukuntu dukora nk’itsinda niyo mpamvu twegukanye iki gihembo. Usanga dufata neza
abakozi, hari byinshi cyane turusha abandi harimo no kureberera abakozi
tukagera no ku miryango yabo. Ntabwo ari ugutanga umushahara gusa abantu
bakagenda.”
Akomoza ku gikurikiyeho
nyuma yo guhembwa, yagize ati: “Ni ukurushaho tugomba noneho gukora cyane
kugira ngo ubutaha ibi bihembo byose tuzabyegukane.”
Mu bindi bigo byegukanye
ibihembo harimo Banki ya Kigali yatahanye bine birimo icya ‘Innovation in HR
Practices,’ Employee Development & Training Excellence,’ icy’umukozi w’umwaka
‘Employee of the Year,’ ndetse n’itsinda ry’Abayobozi bashinzwe abakozi ry’umwaka
‘HR Team of the Year.’
Hari kandi Isibo Group Ltd
ibarizwamo Isibo TV & Radio, yahawe igihembo cya ‘Best Workplace for Diversity
and Inclusion’ kigaragaza umuhate w’iki kigo mu kubaka aho gukorera hadaheza
kandi hafunguriye buri wese, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) yegukanye icya ‘Best
Employee Wellness Program,’ Ikigo gishinzwe Ingufu, REG cyatsinze mu cyiciro cy’aho
gukorera heza ku bagore;
Ikigo cyitwa The
Wellspring Foundation for Education cyatsinze muri ‘Best Work-Life Balance
Initiatives,’ ndetse na World Disaster Center yegukanye icy’ikigo gishya cyiswe
‘Rising Star Award.’
Umuyobozi wa People
Matters Kigali Rwanda, Murenzi Steven yavuze ko batekereje gutangiza iyi
gahunda nyuma yo kubona ko abakozi ari bo bakora ibintu byose bityo ko
ababitaho umunsi ku wundi bakwiye gushimirwa mu rwego rwo kubashishikariza
guteza imbere umwuga no kugira ngo ahakorerwa akazi kose harusheho kuba heza.
Ati: “Tuba mu gihugu
gishyira umuturage ku isonga, n’ikigo gishyira umukozi ku isonga cyari gikwiye
gushimirwa.”
Yasobanuye ko ibihembo
batanze byiganjemo amahugurwa bazaha abakozi bakorera mu bigo byatsinze, atari
amafaranga nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu yandi marushanwa, ariko na none ari
ibihembo bisaba amafaranga kuko ubusanzwe gutegura amahugurwa na byo bisaba
ubushobozi bw’amafaranga kandi menshi.
Ati: “Twatekereje kuzana
ibikenerwa n’abakozi harimo ayo mahugurwa, harimo aho abakozi bashobora kujya
kuruhukira,… Ni ibihembo tuguha byo kugira ngo na none ujye gufata neza abakozi
bawe.”
Murenzi yagaragaje ko iri
ari itangiriro ryiza, atangaza ko ibigo byitabiriye aya marushanwa byatangiye
ari 52, haza gutoranwamo ibigo 30, ari nabyo byatoranijwemo ibyahawe ibihembo
nyuma yo kunyura mu matora no mu bikorwa by’igenzura.
Yongeyeho ko umwaka utaha
haziyongeraho udushya twinshi, kuko uyu mwaka batangiranye ubushobozi bucye
bigatuma bafata n’ibyiciro bicye. Ati: “Ubu twafashe ibyiciro 10 gusa. Ubutaha,
tuzongera tugeze ku byiciro byibura 15 kuko tuzaba dufite umwanya uhagije,
abantu barabyumvise, ibigo byamenye icyo bisabwa kugira ngo bibashe kwita ku
bakozi no kugira ngo bizabye bigaragaza icyo byakoreye abakozi babyo.”
Kandi ntabwo ari n’umwanya
w’irushanwa ahubwo ni umwanya wo kugira ngo twisuzume. Mu by’ukuri ntabwo
ahangaha aba ari amarushanwa ahubwo ukureba icyakorwa kugira ngo tuzane
impinduka.”
Yashimiye ibigo byose byateye intambwe ikomeye yo kwitabira aya marushanwa, ashimira abatsinze ndetse abasaba gukomereza aho ari na ko basangiza abandi ubumenyi mu rwego rwo gutuma buri wese yishimira aho akorera.
Ibigo bifata neza abakozi mu Rwanda bahawe ibihembo bya 'People Matters Awards'
MTN Rwanda yahawe igihembo nk'Ikigo cyita ku buzima bw'abakozi kugeza no hanze y'akazi
Juliet Bideri ukora mu ishami rishinzwe kwita ku bakozi muri MTN Rwanda yavuze ko iki gihembo bagikesha gukorera hamwe gushyira imbere ubuzima bw'umukozi kuva ku kazi kugera iwe mu rugo
Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bine muri 'People Matters Awards'
Abitabiriye bose bizihiwe
Ubwo ikigo cya World Disaster Center cyashyikirizwaga igihembo
Isibo Group LTD niyo yegukanye igihembo cyo kubaka aho gukorera hadaheza kuri buri wese
REG yahembwe nk'ikigo cyubatse aho gukorera heza ku bagore
Ikigo cya 'The Wellspring Foundation for Education' cyahembwe
Akanyamuneza kari kose nyuma yo gutsindira ibihembo
RRA yahembwe nk'Ikigo gishyiraho porogaramu nyinshi zishyigikira imibereho myiza y'abakozi
Umuyobozi wa People Matters Kigali Rwanda yatanze ibi bihembo, Steven Murenzi yavuze ko ibi bihembo bivuze ikintu kinini, ahishura ko iri ari itangiriro
Yashimiye ibigo byatsinze, abisaba gukomereza muri uwo mujyo
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda, Steven E. Karangwa yashimiye People Matters Kigali Rwanda yagize igitekerezo cyo guhemba ibigo bifata neza abakozi
MC wari uyoboye ibi birori
Abitabiriye bose bari babukereye mu myambaro myiza y'ibirori
Bafashe amafoto y'urwibutso
Ibigo byose byitabiriye byishimiye byimazeyo iyi gahunda
Ibihembo bya 'People Matters Awards' byatanzwe ku nshuro ya mbere, byatangiwe i Kigali kuri Four Points By Sheraton Hotel
Reba hano andi mafoto menshi yaranze ibi birori
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO