RFL
Kigali

Umugabo wakaswe igitsina n'umugore we yemerewe kumusura muri gereza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/10/2024 10:39
0


Mu gihugu cya Brazil, umugabo witwa Gilberto de Oliveira uheruka gukatwa igitsina n'umugore we witwa Daiane Farias amufashe asambanya umwana w'umukobwa abereye nyinawabo w'imyaka 15, ubu urukiko rwamwereye kumusura nubwo ari we wamuciye ubugabo.



Buri munsi hirya no hino ku Isi haboneka udushya dutandukanye, ubu mu gihugu cya Brazil batangajwe no kubona Gilberto de Oliviera ahirimbana mu nkiko asaba gusura umugore we uherutse kumukata igitsina cye akoresheje icyuma gishyushye.

Ibi byabaye mu Ukuboza kwa 2023 ubwo Daiane Farias w'imyaka 34 yafataga umugabo we Gilberto w'imyaka 40 asambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15 abereye nyina wabo (Niece).

Ibi byarakaje cyane Daiane Farias maze afata icyuma aragishyushya akata ubugabo bw'umugabo we Gilberto wasambanije umwana abereye nyinawabo. Ubwo Farias yatabwaga muri yombi yemeye icyaha ndetse abwira urukiko ko 'aticuza ibyo yakoreye umukunzi we''.

Ubwo Farias yari amaze gukata igitsina cy'umugabo we yahise afata ifoto ayishyira ku rubuga rw'umuryango wabo kuri Whatsapp. Ibi yabikoze hashize iminsi 10 afashe umugabo we asambanya umwana abereye nyina wabo.

Icyakoze ntabwo urukiko rwabashije kubona ibimenyetso bihamye ko Gilberto yasambanije uwo mwana w'umukobwa kuko bamujyanye kwa muganga hashize icyumweru n'iminsi 3. 

Farias waciye igitsina cy'umugabo we bafitanye abana 3 yahise akatirwa igifungo cy'imyaka 50 n'igice kuko yahamwe n'ibyaha bibiri harimo guca igitsina cy'umugabo we no kugerageza kumwica (Attempted Murder).

Ubwo Farias yari amaze gufungwa urukiko rwanzuye ko atazigera asurwa n'umugabo we na rimwe nubwo bombi bavugaga ko bamaze kubabarirana bashaka ko azajya amusura ndetse bakemererwa guhurira mu cyumba cyabugenewe abashakanye bafunze bahuriramo.

Umucamanza Giuliana Herculian w'urukiko rukuru rwa Sao Paulo, ubu yamaze kwemerera Gilberto gusura umugore we Farias muri gereza nyuma y'amezi 10 amuciye igitsina. 

Impungenge zari zihari mbere ngo nuko byacyekwaga ko Gilberto yashakaga gusura umugore we agamije kumwihoreraho ko yamuciye igitsina. 

Ubu yemerewe kumusura gusa ngo bazajya bicara barinzwe n'umucunga gereza hafi yabo ngo hatagira icyaba hagati yabo kuko urukiko rucyeka ko bombi bafitanye inzika.

Farias yaciye igitsina cy'umugabo we Gilberto ubwo yamufashe asambanya umwana w'umukobwa abereye nyina wabo w'imyaka 15

Ifoto ya Farias yafotowe na polisi ubwo yari agitabwa muri yombi 

Ubu Gilberto yemerewe gusura muri gereza umugore we Farias wamuciye igitsina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND