Umuhanzi Emmanuel Tumukunde [Famous] yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere izaha iriho indirimbo yakoranyeho na Mukuru we Manzi James wamamaye mu muziki nka Humble Jizzo.
Si ubwa mbere bombi bazaba bakoranye indirimbo kuko
ubwo uyu musore yinjiraga mu muziki ku nshuro ye ya mbere Humble Jizzo yamutije
amaboko bakorana indirimbo bise ‘Kuno’.
Ubu, yasohoye indirimbo “Late” yabaye iya mbere kuri EP izaba iriho indirimbo esheshatu. Mu kiganiro na InyaRwanda, Famous yavuze ko ageze kure ikorwa ry’indirimbo ze.
Ati “Navuga ko ndi mu mirimo ya nyuma mu
ikorwa ry’indirimbo zigize Ep, kandi ntekereza ko abantu bazazikunda bitewe
n’amagambo ayigize.”
Yavuze ko mu ikorwa ry’iyi EP yifashishije aba Producer
barimo Pastor P, Iyzo Pro, Hollybeat, Logic n’abandi. Ati “Iriho aba Producer
benshi batandukanye, kandi buri wese yagaragaje ubuhanga bwe bijyanye n’ibyo
twakoranye.”
Famous asobanura ko kwifashisha Humble Jizzo kuri EP
ye ‘ari mu rwego rwo kumushimira uburyo ashyigikira umuziki wanjye, no gutera
ingabo mu bitugu iyi EP’. Yungamo ati “Si we muhanzi gusa twakoranye, kuko hari
n’abandi abantu bazumva.”
Avuga ko hari amahirwe menshi y’uko iyi EP ye yajya
hanze. Yasobanuye ko indirimbo ye ‘Late’ yashyize hanze, yayanditse yishyize mu
mwanya w’abantu bakundana bitegura kurushinga.
Kandi yagize igitekerezo ubwo yari avuye mu bukwe
bw’inshuti ye. Ati “Ni indirimbo nakoze ntekereza ku bantu bagiye gushakana,
iyi ndirimbo nayikoze mvuye mu bukwe, rero nageze muri ‘studio’ ntekereza ku
byo nabonye, ngerageza kwishimira mu mwanya w’abantu bakundana, bagiye gukora.”
Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo
Pro, ahanini biturutse ku bushuti bafitanye. Ariko kandi ibaye indirimbo ya
mbere yakorewe na Iyzo Pro igiye hanze ‘mu ndirimbo nyine twagiye dukora,
tukaziciriza.”
Akomeza ati “Iyi ndirimbo niba nibuka twayanditse mu
gihe cy’amasaha ane. Twari twayirangije, tuyumva neza. Ikirangira rero nahise
numva ko ariyo ikwiye gusohoka nk’uko nabitekerezaga, hanyuma mpita ngenda
ntegura uko amashusho azakorwa n’ibindi.”
Muri iki gihe Humble Jizzo abarizwa muri Kenya, ndetse
amaze igihe atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga n’ubwo hari
ibihangano ahuriramo na Nizzo babanye mu itsinda rya Urban Boy. Aherutse
gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Ifi’.
Famous amaze imyaka itanu mu muziki, ndetse amaze
gukora indirimbo zirimo nka 'My Girl', 'She is in Love', 'Gahunda' yakoranye na
Social Mula, 'Nitanze' n'izindi zinyuranye.
Famous yatangaje ko ari gukora ku ndirimbo esheshatu
zizaba zigize Extended Play ye ya mbere
Famous yavuze ko kwifashisha Humble Jizzo byaturutse
mu kuba amushyigikira cyane
Famous yavuze ko kuri EP ye hazaba hariho indirimbo
yakoranye n’abandi bahanzi
Famous ari kumwe an Iyzo Pro wakoze indirimbo ‘Late’
mu buryo bw’amajwi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LATE’ YA FAMOUS
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IFI' YA HUMBLE JIZZO
TANGA IGITECYEREZO