RFL
Kigali

Ubwoba ni bwose! Visi Perezida wa Kenya yatakambiye Ruto

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/10/2024 9:34
0


Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, uri mu nzira zo kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko kubera ibirego ashinjwa birimo kwiba umutungo wa Leta no guhembera ivanguramoko, yasabye imbabazi Perezida William Ruto.



Gachagua yasabye imbabazi Perezida Ruto ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, yinginga avuga ko niba hari ikosa yamukoreye yamubabarira akamuha andi mahirwe yo gukorera Abanykenya.

Ubwo yari mu rusengero rw’ahitwa Karen mu mujyi wa Nairobi, Gachagua yagize ati: “Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye, Perezida William Ruto, ko niba hari uburyo ubwo ari bwo bwose naba naramukoshereje mu kazi kose, ndakwinginze fungura umutima wawe umbabarire”.

Yakomeje agira ati “Niba umugore wanjye (Dorcas Rigathi) yaragukoshereje mu buryo ubwo ari bwo bwose, fungura umutima wawe umubabarire”.

Uyu mugabo yasabye kandi imbabazi abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse na rubanda rusanzwe rwaba rwifuza ko yeguzwa ku mirimo ye.

Ni mu gihe Abadepite bo ku ruhande rwa Willian Ruto ari bo batanze ingingo isaba kweguza Visi Perezida Gachagua.

Ibi bibaye nyuma y'uko ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, abaturage ba Kenya bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo ku iyeguzwa rya Visi Perezida ushinjwa na bamwe mu badepite ibirego byo kwiba umutungo wa leta no guhembera ivanguramoko.

Gachagua, yahakanye ibyo ashinjwa ndetse ashyiraho itsinda ry’abanyamategeko ngo bagaragaze mu nkiko ko ari umwere.

Gusa kuri iki Cyumweru yagize ati: “Ku banyakenya bose, mu kazi dukora hose mu gihugu, niba hari ikintu icyo ari cyo cyose twakoze cyangwa twavuze ubona kidakwiye, ubona kitakwihanganirwa, ndakwingize umbabarire.”

Ubushyamirane hagati ya Gachagua na Perezida Ruto bwagiye bwiyongera nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yashegeshe Kenya hagati muri uyu mwaka. Gachagua yahakanye yivuye inyuma ibyo yashinjwe n’abo ku ruhande rwa Ruto ko yagize uruhare mu gutegura no gutera inkunga iyo myigaragambyo yasabaga Perezida Ruto kwegura nk'uko bitangazwa na BBC.

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yasabye imbabazi Perezida Ruto
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND