RFL
Kigali

Mali: Umukuru w'itorero yatangaje ko gushaka abagore benshi bituma abagabo barama

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/10/2024 15:35
0


Umukuru w'itorero ryo mu gihugu cya Malawi ryitwa 'Heavens Gate Ministries', Prophet Kumchacha yatangaje ko gushaka abagore benshi bituma abagabo baramba.



Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo yitwa 'UTV’s United Showbiz'. Muri iki kiganiro Prophet Kumchacha yavuze ko gushaka abagore benshi ari icyaha, gusa yumvikanisha ko ari byiza kuko ngo "bituma abagabo barama".

Ibi yabivugaga mu gihe mugenzi we bari kumwe mu kiganiro, Prophet Paul yavugaga ko gushaka umugore umwe bidakwiye kuba itegeko ry'Imana gusa, ahubwo bikwiye kuba inama.

Prophet Kumchacha yavugaga ko gushaka umugore umwe bigoye ahubwo ko gushaka benshi ari byo byoroshya ubuzima ndetse bikananezeza. Yerekanye ko kandi no mu bivugwa muri Bibiliya atari itegeko gushaka umugore umwe.

Nta hantu muri Bibiliya yerekana ko ari icyaha cyangwa atari icyaha gushaka umugore umwe, gusa hari igihe yemereraga umugabo kugira abagore benshi (Intangiriro 4:19; 16:1-4; 29:18-29). Ariko Imana siyo yatangije ibyo gushaka abagore benshi kuko yahaye Adamu umugore umwe gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND