RFL
Kigali

True Promises Ministries yateguje Abanyarwanda igitaramo gikomeye mu mpera za 2024

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/10/2024 17:37
0


True Promises Ministries rimwe mu matsinda amaze kuba ubukombe mu bihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba yateguje abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko iri mu myiteguro yo gutaramana nabo mu gitaramo gikomeye.



Ni mu gitaramo cyiswe ‘True Worship Live Concert’ giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, tariki ya 01 y’ukwezi k’Ukuboza 2024. Hari hashize myaka 5 aba baririmbyi badakora igitaramo cyagutse.

True Promises Ministries yateguye iki gitaramo 'True Worship' yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Umwami ni Mwiza Pe", "Mana Urera", "Mfashe Umwanya", "Ni Umukiza", "Ni Bande", "Watubereye Ibyiringiro", "Tuzaririmba", "Uri Uwera" n'izindi.

Iri tsinda rizafatanya n’abandi baramyi batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’iri tsinda. Iki gitaramo kandi kigamije gutaramira Abanyarwanda bafashwa kwitegura impera z’umwaka wa 2024 bahimbaza Imana.

True Promises Ministries yatangaje iki gitaramo nyuma y’ibihe byayo ngaruka mwaka by’iminsi 21 yo gusenga. Muri iyi minsi 21 y’amasengesho kandi True Promises yakozemo ibitaramo by’ ivugabutumwa byahembuye benshi.

Ibindi bikorwa byakozwe muri iyi minsi harimo abahugurwa ku banyamuryango bose ba True Promises kuri street evangelism ndetse n’amahugurwa yihariye ku byiciro bigize iri tsinda abagore, abagabo, abasore n’abakobwa. Ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye n’imiryango y’ivugabutumwa nka Haven Partners na Eagle Ministry.

Tariki ya 10 Ugushyingo 2023 kuri Intare Arena ya Gisozi, True Promises ni bwo yari iherutse gukora igitaramo cyagutse cyo gufatiramo amashusho (Live recording) y'indirimbo 11 zo kuri album ya 5. Zimwe muri izi ndirimbo ni Ndashimira Yesu, Imana yacu, Igicaniro, Ni irihe Shyanga n’izindi.

Muri uyu mwaka wa 2023 kandi iri tsinda ryafunguye Ishami rishya muri America. Kugeza ubu True Promises imaze gufungura amashami mu Burundi, Kenya no muri America.

Uburyo bwo gushyigikira iyi concert ni ukugura amatike ari mu byiciro bikurikira: Imeza y’abantu 6 ni amafaranga 200,000 n’ibihumbu 25 Frw ku myanya y’icyubahiro kisumbuye (VVIP).

Ku bindi byiciro, abazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bazishyura 10,000 mu myanya y’icyubahiro (VIP), na 5,000 Frw ahasanzwe.

Ku munsi w’igitaramo itike yo mu mwanya w’icyubahiro izazamuka kuri 15,000 mu gihe ahasanzwe tike izacuruzwa ku bihumbi birindwi (7,000 Frw).

Ushobora kugura itike yawe ukoresheje kode ya *797*30 # cyangwa ugaca ku rubuga rwa www.ishema.rw


True Promises yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2019


True Promises bateguje igitaramo gikomeye mu Ukuboza 2024


Amatike yo kwinjira muri 'True Worship Live Concert' yageze hanze

REBA INDIRIMBO "IMANA YACU" YA TRUE PROMISES MINISTRIES


REBA INDIRIMBO "UMWAMI NI MWIZA PE" YA TRUE PROMISES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND