RFL
Kigali

Kenya: Barasaba ko Perezida yongererwa imyaka ya manda ikaba irindwi; ishyaka riri ku butegetsi ntiribyumva!

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/10/2024 15:51
0


Nyuma y’uko bamwe mu badepite batanze umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ryongerera abayobozi ba Guverinoma na Perezida imyaka ya manda ikavanwa kuri itanu ikaba irindwi, ishyaka The United Democratic Alliance (UDA) yiyobowe na Perezida William Ruto ryateye utwatsi uyu mushinga.



Mu gihe mu mezi ashize bari mu bibazo by’imyigaragambyo aho benshi mu rubyiruko bigaragambyaga bavuga ko bamagana ubuyobozi bubi bigatuma Inteko Nshingamategeko iseswa, bamwe mu bayigize mu gihugu cya Kenya batangiye kwiga ku mushinga w’itegeko ryo kongera igihe cya manda ku bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Uyu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nsinga, wamaze kugezwa mu nteko y’Abasenateri basaba ko wakwigwaho hanyuma Perezida agahabwa manda y’imyaka 7 ivuye ku myaka 5. Iyi myaka ya manda kandi izaba ireba abari mu Nteko Nshingamategeko n'abayobozi ba Guverinoma.

Muri uyu mushinga w’itegeko, Abadepite bifuza ko Perezida yajya ahitamo Minisitiri w’Intebe amukuye mu bagize Inteko Nshinga Amategeko hanyuma nawe agahabwa manda y’imyaka 7 nka Perezida.

Nyamara n’ubwo uyu mushinga watanzwe abantu bagatagira kwikanga indi myigaragambyo, ishyaka The United Democratic Alliance (UDA) yiyobowe na Perezida William Ruto ryahise ritera utwatsi uyu mushinga n’ubwo wari watanzwe n’umwe mu bagize iri shyaka riri ku butegetsi.

Mu itangazo iri shyaka ryashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko ridashyigikiye kandi ntaho rihuriye n’umwe mu badepite baryo basabye ko itegeko ryahindurwa hanyuma Perezida wa Repuburika, Abadepite n’abagize Guverinoma bakongererwa igihe cy’ubuyobozi.

Nyamara n’ubwo iri tangazo ryagiye hanze rihakana ubushake bwabo mu guhindura Itegeko Nshinga, bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Kenya ntabwo bari bizera ko ibyo bavuga ari ukuri ahubwo iyo unyujije amaso mu bitekerezo byabo kuri ubu butumwa, usanga bashinja iri shyaka kwigira nyoni nyinshi kuri uyu mushinga nyamara nabo babyifuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND