Kigali

Kenya: Yakatiwe imyaka 10 nyuma yo gushaka gutwika urusengero avuga ko yoherejwe n’Imana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/12/2024 11:11
0


Amakuru dukesha ikinyamakuru Uzalendo News avuga ko, Umucamanza Geoffrey Onsaringo w'urukiko rwa Milimani Law Courts, yakatiye igifungo cy'imyaka 10 umugore wagerageje gutwika urusengero Urusengero rwa Jesus Teaching Ministry ruri i Nairobi avuga ko yeretswe ko ruzatwikwa n'umuriro.



Jane Wanjiru Boro yakatiwe tariki ya 18 Ukuboza 2024, yari amaze umwaka umwe muri Gereza mu gihe yari atarahamwa n’icyaha .Yashinjwaga kugerageza gutwika urusengero rwa Jesus Teaching Ministry. Yavuze ko yoherejwe n’Imana ngo atange ubutumwa ku bayobozi b’uru rusengero ku bijyanye n’umuriro w'Ijuru.

Jane Wanjiru Boro, wemeye icyaha cyo kugerageza gutwika urusengero, yagize ati “Nasabye Imana ko umuriro uzatwika urusengero ariko nkigeramo naribeshye nibagirwa gusaba Imana kumanura umuriro. Ahubwo aho gusaba umuriro, nahise ncana umuriro ntwika urusengero ubwanjye. Bwana Umucamanza, umuntu ashobora kugira igihe yibeshya”.

Amakuru avuga ko Jane ku itariki ya 19 Ukwakira 2023, ahagana Saa Tatu z’amanywa, yinjiye mu rusengero ruri ku muhanda wa Haile Selassie.

Yahagaritswe ku muryango n’abashinzwe umutekano, maze ubwo bamusubizaga inyuma, yavuze ko yari ategereje umuntu kugira ngo bajyane.

Akiri aho mu muryango, yaashe  amavuta ko  mu bwoko bwa Paraffin yari mu icupa rya fanta , ayanyanyagiza hasi. Nyuma yaje gufata ikibiriti   arasa umwambi maze acana umuriro mu rusengero agerageza kuritwika ariko abashinzwe umutekano bahise batabara mbere y'uko ukwirakwira hose.

Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND