RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka ibiri, Sauti Sol igiye gutaramira i Kigali isezera ku bakunzi bayo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2024 14:42
0


Itsinda ryagize ibihe byiza mu muziki wa Kenya wamenye nka Sauti Sol ryatangaje ko rigiye gutaramira i Kigali binyuze mu gitaramo biteguriye bise "Sol Fest" mu rugendo ruganisha ku gitaramo gikomeye bazakorera iwabo bashyira akadomo ku myaka 17 ishize bari mu muziki.



Ni itsinda ryagwije ibigwi mu muziki w'Afurika; ryatanze ibyishimo kuri Miliyoni z'abantu hirya no hino ku Isi utabigiwe no mu Rwanda. Ni inshuti z'u Rwanda, ndetse bari no ku rutonde rw'ibyamamare byise izina abana b'ingagi mu mwaka wa 2022.

Bien-Aime Baraza we yanasohoye inyandiko yavuzemo amasomo yigiye muri Siporo yakoranye na Perezida Kagame, uko bakiriwe mu muhango wo Kwita Izina n'ibindi.

Uko ari bane: Savara, Fancy Fingers, Chimano na Bien-Aime bazataramira muri Kigali Universe, ku wa 18 Ukwakira 2024. Ni nyuma y'imyaka itatu yari ishize bakumbuwe. Bien-Aime agiye kugaruka i Kigali, nyuma yo gukorana indirimbo ‘Iyo foto’ na Bruce Melodie.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gusezera ku bafana babo mu Rwanda, ariko kandi igitaramo gikuru bazagikorera muri Kenya.

Muri iki gitaramo, buri umwe azaririmba ku giti cye, ariko hari n'indirimbo bazahuriraho mu rwego rwo gushimangira ubuzima babanyemo.

Bazahurira ku rubyiniro na Mike Kayihura, Ariel Wayz, Dj June, Nicolas Peks ndetse na Dj Sonia. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw igihe waguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo.

Sauti Sol yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 4 Nzeri 2022, mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, bahuriyemo n’umunya-Senegal, Youssou N’Dour.

Ku wa 4 Ugushyingo 2023, iri tsinda ryakoze igitaramo cyo gusezera ku bafana babo cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Icyo gihe, ibihumbi by’abafana banze kwakira ko batandukanye burundu, biyemeza kuzongera gukora igitaramo nk’iki. 

Sauti Sol yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nerea’.  Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka ‘New Year Eve Countdown 2018’ cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise ‘Live and Die in Africa’ cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Sauti Sol igizwe n’abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master’s barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae’.

 

Mu Gushyingo 2023, nibwo iri tsinda ryageze ku mwanzuro wo gutandukana nyuma y’imyaka 17

Sauti Sol yigaragaje cyane mu bitaramo bikomeye yagiye ikorera mu Rwanda


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA SAUTI SOL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND