RFL
Kigali

Alice Walton, umugore wa mbere ukize cyane muri Amerika yitanze Miliyoni 249$ yo kubaka ishuri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/10/2024 15:58
0


Umugore wa Kabiri ukize ku Isi, akaba n'umugore wa mbere ukize cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alice Walton, uzwiho gutanga amafaranga menshi mu bikorwa by'ubugiraneza, yamaze kwitanga Miliyoni 249 z'amadolari yo kubaka ishuri ry'ubuganga rizamwitirirwa.



Alice Walton umukobwa w'umuherwe Sam Walton wari umucuruzi ukomeye muri Amerika, niwe mugore wa kabiri ukize cyane ku Isi mu 2024 n'umutungo wa Miliyari 91.7 z'Amadolari [ararenga Miliyari 337 Frw].

Uretse kuba ari n'umuherwe, niwe wibitseho agahigo ko kuba umuntu wa 26 ku Isi umaze kwitanga amafaranga menshi mu bikorwa by'ubugiraneza kuko kuva mu 2005 kugeza ubu amaze kwitanga Miliyari 1.5 z'Amadolari mu bikorwa bitamufitiye inyungu byo gufasha abandi.

Kugeza ubu yongeye gutungurana yitanga Miliyoni 249 z'Amadolari ari gufasha mu kubaka ikigo cy'amashuri cyigisha ubuganga. Iki kigo ari kucyubaka mu gace yavukiyemo ka Bentoville muri Leta ya Arkansas muri Amerika. 

Iki kigo bazacyita 'Alice L.Walton School of Medecine' nk'uko yabitangarije Forbes Magazine, ndetse ko muri Mutarama ya 2025 iri shuri rizatangira kwigisha hatagize igihinduka. 

Ibi Alice Walton w'imyaka 74 y'amavuko abikoze mu gihe mu 2023 yari yateye inkunga inzu ndangamurage y'ubugeni Miliyoni 45 z'Amadolari, yitwa Museum Of American Arts iherereye i Chicago. Ibi byahise bimugira umuntu wa 30 witanze amafaranga menshi muri Amerika, akurikiye Amos Hostetter.

Alice Walton yitanze Miliyoni 249 z'Amadolari yo kubaka ikigo cy'amashuri 


Madame Walton ni we mugore wa Kabiri ukize cyane ku Isi n'umutungo wa Miliyari 91.7 z'Amadolari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND