RFL
Kigali

Bipfira he ngo umwana akurane imyumvire y’uko azabeshwaho n’imitungo y’iwabo gusa?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/10/2024 16:33
0


Abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo gutuma urubyiruko rw'iki gihe rufatwa nk'imbaraga z'igihugu rukangukira gukunda umurimo, ari ukubibatoza bakiri bato bakabikurana kugira ngo bazabashe kwibeshaho ndetse babe ab'umumaro ku gihugu cyabo.



Ubushakashatsi bwakozwe na Havard Grant bwagiye ahagaragara mu 2018, bugaragaza ko gutoza umwana imirimo yoroheje yo mu rugo bimugira intangarugero mu bandi iyo abaye mukuru.

Ni mu gihe ubundi bushakashatsi bwakozwe na Lythcott-Haims, muri Kaminuza ya Stanford mu gitabo yanditse cyitwa 'How to Raise an Adult,' avugamo ukuntu abana bagomba gutozwa imirimo bakiri bato irimo kwifurira, koza bimwe mu bikoresho byo mu rugo, kugira ngo bazavemo abantu b’intangarugero mu gihe kizaza.

Ikigo Center for Parenting Education nacyo kivuga ko gukora imirimo ukiri muto bifasha umuntu kwigirira icyizere no kwiyubakamo ubushobozi buhambaye, bikamutoza gufata inshingano bityo bikazanamufasha mu gihe yakuze, aho aba akorana umurava ibyo ashinzwe ntawe umuhagaze hejuru.

Nubwo bimeze bitya ariko, usanga mu Rwanda hakigaragara abasore n'inkumi biyemeje gushyira amaboko mu mifuka, bategereje ko iwabo bazabaha imitungo, bakabashakira akazi, bakabakorera ubukwe bw'agatangaza, bakabaha imdoka zihenze n'ibindi byinshi biturutse ahanini ku buryo babatoje bakiri bato bityo ntibabashe kwitekerereza no kugira icyo bikorera mu buzima.

Mu gushaka kuva mu mizi iki kibazo no kumenya icyakorwa mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwiza kandi ruteye imbere rw'ejo hazaza, InyaRwanda yaganiriye na Alexis Nizeyimana, umuhanga mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya Politiki maze avuga ko byose bikomoka ku burere ababyeyi baha abana babo.

Yagize ati:"Bituruka ku burere abana bahabwa; ababyeyi benshi bakunda kubembereza abana babo cyane (they are very protective). Ku buryo batabemerera gutuma hari imirimo bikorera mu rugo nko kwifurira imyenda, koza amasahane, gukubura no gukoropa, kwikoresha imikoro yo ku ishuri n'ibindi. Ibi rero bituma umwana akurana imyumvire y'uko byose ababyeyi bazabikora."

Alexis yakomeje agaragaza ko mu mibereho isanzwe abana bitabwaho n'ababyeyi, ugasanga niba batabakujijemo umuco wo kugira ibintu byabo bwite, barabikurana ntibagire icyo bigezaho bo ubwabo bavunikiye. 

Yatanze urugero aragira ati: 'Mu cyaro cyacu habagaho icyitwa kwiharika, aho abana bahabwaga akantu kabo ko guhingamo hanyuma ibivuyemo umwana akazabigurisha (rimwe na rimwe ababyeyi baranabimuguriraga) bakamwigisha gucunga amafaranga no kuguramo ikindi cyamugirira akamaro."

Agaruka ku bijyanye n'umunani yagize ati: "Mu mibereho isanzwe y'abanyarwanda, habagaho ko umubyeyi aha umwana umunani; bisa n'ibyakomeje kubaho mu myumvire kugera n'ubu amategeko yabikuyeho hari abagitekereza ko bikiriho."

Itegeko rishya ryo gutanga umunani mu Rwanda, Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 risobanura ibijyanye n’impano, indagano ndetse n’izungura ku muryango nyarwanda wose, ubu rivuga ko umubyeyi azajya abikora ku bushake bwe kandi akabikorera umwana ashaka.

Ingingo ya 27 y’iri tegeko iragira iti: “Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ni igikorwa cy’ubushake cyo gutanga cyangwa kwakira ikintu gifite agaciro nta kiguzi…”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND