RFL
Kigali

Yize ‘Psychologie’ n’ubukerarugendo! Byinshi kuri Lisaa winjijwe mu muziki na Prince Kiiiz- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2024 17:19
0


Umukobwa witwa Teta Cyuzuzo Liza wahisemo izina rya Lisaa yiyongereye ku rutonde rw'abakobwa bakora umuziki, nyuma y'uko asohoye indirimbo ye ya mbere yise "Forever" yakozwe na Prince Kiiiz washimye impano akiyemeza gukorana nawe.



Uyu mukobwa yari amaze imyaka ine yiga mu gihugu cya Kenya muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yasoje amasomo ye mu ishami rya ‘Pschologie’. Ariko yakuze yiyumvamo impano y’umuziki, byatumye asoza amasomo ye agatangira umuziki.

Amashusho y’indirimbo ye yakozwe na Director C wakoranye n’abahanzi banyuranye mu Rwanda. Yakozwe mu gihe cy'amezi arenga atatu, hagamijwe ko ijyanisha n'ubutumwa uyu muhanzikazi yaririmbyemo.

Lisaa yabwiye InyaRwanda ko kwinjira mu muziki byaturutse ku kuba akiri muto yaakunze kuririmba muri korali, ndetse mu rugo iwabo yakundaga kuririmbira abashyitsi.

Kandi yiyunguye ubumenyi, harimo gucuranga gitari, no kwiga indirimbo z’abandi bahanzi banyuranye.

Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab'iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano."

Yavuze ko uko yagiye akura, ni nako yagiye ashyira imbaraga mu kwiga indirimbo z'abahanzi banyuranye, kugeza ubwo yiyeguriye umuziki. Uyu mukobwa yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda.

Ati "Njye gutanga umusanzu wanjye mu ruganda rw'umuziki w'u Rwanda. Hari benshi mu bakobwa bakoze umuziki ndetse n'ubu bakirimo bagaragaza imbaraga zihambaye. Rero, njye gushyiraho itafari ryanjye."

Lisaa avuga ko ubuzima yakuriyemo, no kuba umuryango we waramushyigikiye 'biri mu byatumye ninjira muri Muzika'".  

Yasobanuye ko mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’ubukerarugendo, agiye kwiga Kaminuza ahita kwiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu ‘kuko nashakaga kugira uruhare cyane mu gufasha abantu bahuza n’ibibazo byo mu mutwe n’imitekerereze’.

Avuga ko kwinjira mu muziki agakorerwa indirimbo ya mbere na Producer Prince Kiiz ari kimwe mu byo yishimiye, kuko ari Producer wihagezeho muri iki gihe. 

Ati “Navuga ko yanciriye inzira mu muziki. Ahasigaye ni ahanjye ho gukora. Ni Producer mwiza, wamfashije mu kunoza neza indirimbo, no gutinyuka kuririmba.”

Inkuru y'indirimbo ye iratangaje!

Lisaa yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe kinini, Kandi zigahana amasezerano yo kubana akaramata. Ati "Aha niho nahereye nandika iyi ndirimbo.  Narebye uburyo bw'urukundo rwabo, ndugereranya no kubana n'umukunzi wawe akaramata."

Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya 'paji nshya mu buzima bwanjye'. Ati "Nawe urabyumva ko idasanzwe, kuko itangije ubuzima bushya wanjye niba ariko navuga. Ni indirimbo yatumye ndotora inzozi zanjye. Rero ntisanzwe.”

Teta Cyuzuzo Liza yavutse ku wa 17 Ukuboza 1998. Amashuri abanza yize kuri Ecole Primaire de Kimisagara. Amashuri yasimbuye yiga kuri Saint Philippe.

Ni mu gihe Kaminuza yize muri Mount Kenya, Ishami rya Nairobi mu Ishami rya 'Psychologie'. Ni umwana wa Kane mu Bana batanu (Bose ni abakobwa).

Avuga ko akunda gusoma ibitabo, kureba Filime, gutembera ahantu hantu ahanini bitewe n'uko mu mashuri yisumbuye yize 'Tourism'.


Lisaa yatangaje ko yinjiye mu muziki agamije gushyira itafari rye ku rugendo rw’abakobwa bakora umuziki


Lisaa yavuze ko yakuze yiyumvamo umuhanzikazi Butera Knowless, ndetse indirimbo ze nyinshi arazizi cyane


Lisaa yavuze ko abakobwa bakora umuziki bakwiye gushyigikirwa bagatera ikirenge mu cya basaza babo bakora umuziki 


Lisaa yavuze ko gutangira umuziki afashwa na Prince Kiiiz byamwongereye imbaraga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOREVER’ Y’UMUHANZIKAZI LISAA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND