RFL
Kigali

Aba mbere bazahatanira ‘Grammy Awards 2025’ bamenyekanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/10/2024 18:26
0


Mu gihe hategerejwe ko mu Gushyingo aribwo The Recording Academy itegura ibihembo bya ‘Grammy Awards’, yabanje gutangaza abahanzi ba mbere bazahatanira ibi bihembo barimo Beyoncé, Taylor Swift n’abandi.



The Recording Academy itegura ikanatanga ibihembo bya Grammy, yamaze gutangaza bamwe mu bahanzi bemerewe kuzahatanira ibi bihembo bizatangwa umwaka utaha.

Kuri ubu hamaze kwemezwa abahanzi  barimo Beyoncé, Taylor Swift, Chapell Roan ndetse n'umuhanzikazi Sabrina Carpenter uhagaze neza muri iyi minsi.

Beyoncé yari yatanze ubusabe, asaba ko album yazahatana mu cyiciro cya album nziza iri mu njyana ya County (Best country album), asaba ko iyo yashyize hanze muri Werurwe 2024, yitwa 'Cowboy Carter' ariyo yazahatana, bikaba byamaze kwemezwa.

Taylor Swift we yamaze kwemerwa  guhatana mu kiciro cya album nziza ya R&B, naho Chapell Roan azahatana mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka  wa Pop.

Ni mu gihe Sabrina Carpenter we ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mushya (Best new artist).

Grammy ni bimwe mu bihembo ngaruka mwaka bikomeye ku Isi bigiye gutangwa ku nshuro ya 67 tariki 2 Gashyantare 2025, bikazatangirwa mu nyubako ya Crypto.com Arena iherereye i Los Angeles.

Aba bahanzi batangajwe mu gihe hategerejwe urutonde rwa nyuma ruzasohoka ku itariki 8 Ugushyingo 2024. Abanyarwanda kandi nabo bategerezanye amatsiko yo kureba ko Element Eleeh uherutse gutanga indirimbo ye ‘Milele’ ko izemererwa guhatana muri ibi bihembo.

Beyoncé, Taylor Swift na Sabrina Carpenter mu bahanzi ba mbere bemerewe guhatana mu bihembo bya ‘Grammy Awards 2025’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND