Kigali

Bishimira gushaka bakuze! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Bella

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/10/2024 11:30
0


Izina Bella ndetse n’andi aherwa n’iryo jambo nka Isabella, Isabelle, Belle, Annabella, Annabelle yose avuga umukobwa w’uburanga kandi w’umunyabwenge.



Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.

Bella ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu rurimi rw’Igitaliyani, aho biva kuri Bellus (beauty) bisobanura ubwiza.

Mu Giheburayo, izina Bella risobanura "Uwatuwe Imana (Devoted to God)." Mu gifaransa Bella bamwita Belle, bisobanura 'umwiza.'

Bimwe mu biranga Bella:

Ni umukobwa uzi ubwenge, urangwa no kuba atuje, ukunda umuryango we na sosiyete atuyemo. Akunda gukorana n’abandi kandi agakunda gushimirwa ibyo akora.

Bella kandi, ushobora kumuhindura byihuse kuko ibitekerezo bye ntabwo abitsimbararaho cyane. Akunda gutembera, arasabana kandi akunda kwigenga.

Mu rukundo, usanga bikunda kumuhira kandi n’iyo bidakunze ni we biba biturutseho agasiga akomerekeje umutima w’uwari umukunzi we.

Ntabwo Bella ajya ashaka umugabo akiri muto kuko muri kamere ye ashimishwa no kuba ari wenyine.

Bella ahorana inshuti nyinshi zimuba hafi kurenza uburyo we azigenera umwanya.

Bella yigirira icyizere, gahunda yihaye arayisohoza, ariko agira akantu ko kwicuza kandi iyo ababaye uburakari bushobora gutuma aribwa mu gifu.

Bella agira intumbero akagira n’igitsure, ntabwo ashobora kwihanganira abantu batareba kure.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND