Kigali

Byinshi kuri Mukantaganzwa na Hitiyaremye barahiriye kuyobora Urukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/12/2024 7:29
0


Domitilla Mukantaganzwa, Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, afite uburambe buhagije mu rwego rw’amategeko, ashingiye ku mwuga amaze igihe kinini akora.



Mu muhango  w'irahira ryabo wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, ubere mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yashyizeho Domitilla Mukantaganzwa nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ndetse Alphonse Hitiyaremye na we ahabwa inshingano za Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. 

 

Domitilla Mukantaganzwa, Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, afite uburambe buhagije mu rwego rw’amategeko, ashingiye ku mwuga amaze igihe kinini akora. Nyuma yo kubona Impamyabumenyi mu by’Amategeko n’Ubwunganizi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1987, Mukantaganzwa yakomeje kwiga amasomo mu bijyanye no kubungabunga amahoro, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu muri Peace Studies mu 1999 muri Hekima University College i Nairobi, Kenya.

 

Mukantaganzwa afite imyaka 60, kandi azwiho kuba ari umuntu w’intangarugero mu buzima bw’umwuga, aho yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kwandika Itegeko Nshinga n’andi mategeko. Yabaye kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inkiko Gacaca kuva mu 2003 kugeza mu 2012, aho yatanze umusanzu w’ingenzi mu gushyira mu bikorwa Inkiko Gacaca mu Rwanda.

Mukantaganzwa kandi afite ubunararibonye mu bikorwa by’ubutabera mpuzamahanga, ndetse yari mu rugamba rwo kwimakaza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Asanzwe ari umuyobozi w’Inama y’Igihugu yo kuvugurura Amategeko ndetse ni umwe mu banyamategeko bakomeye  mu gihugu.

 Alphonse Hitiyaremye, Visi Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, afite impamyabumenyi mu by’Amategeko Mpuzamahanga yakuye muri Ukraine Institute of International Relations mu 1995, nyuma yo gukora mu nzego z’ubutabera n’iz’umutekano mu Rwanda. Hitiyaremye afite uburambe bukomeye, aho yagiye akora muri Minisiteri y’Ubutabera, aho yagize inshingano zo kurengera uburenganzira bwa muntu, ndetse yagiye anahagararira u Rwanda mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga.

Hitiyaremye afite imyaka 57, kandi yamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye mu kurwanya ruswa mu rwego rw’ubutabera, aho yayoboye komite ishinzwe kurwanya ruswa mu butabera. Yakoze kandi nk’Umuyobozi w’Ishami ryo kurengera Uburenganzira bwa Muntu muri Minisiteri y’Ubutabera kuva mu 1999 kugeza 2003.

Mu 2007, Hitiyaremye yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wungirije, aho yakomeje ibikorwa byo guteza imbere ubutabera mu gihugu. Yagize uruhare runini mu kurwanya ibyaha by’intambara, ndetse no kubaka inzego z’ubutabera zishingiye ku mategeko mpuzamahanga.

 

Domitilla Mukantaganzwa na Alphonse Hitiyaremye batorewe kuyobora Urukiko rw'Ikirenga(Ifoto/RBA)

TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND