RFL
Kigali

AMAFOTO ya Iradukunda Joe, umusore w’ibituza uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2024 17:12
0


Umusore witwa Iradukunda Joe yashyizwe ku rutonde rw’abahagarariye ibihugu byabo ku Mugabane wa Afurika bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2024.



Yatoranyijwe ahagarariye u Rwanda, kuko buri gihugu gihagarariwe n’umusore umwe. Ni ku nshuro ya 12 iri kamba rigiye gutangwa. Ni mu gihe umunya-Nigeria, Osazemwinde Stephen Eghosa ariwe ubitse ikamba riheruka ryo mu 2023.

Stephen Eghosa yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri.

Mu myaka ishize iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye ibihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ni irushanwa rirangwa no guhitamo umusore ufite ubushongore, kandi uzi gusobanura neza umushinga ufite icyo uzamarira Sosiyete.

Mu 2023, u Rwanda rwahagarariwe n’abasore babiri muri iri rushanwa: Barimo Uwimana Gato Corneille utarabashije kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu (Top 5) bavuyemo uwegukanye ikamba.

Gutora byatangiye muri iri rushanwa. Ushaka gutora asabwa gukurikirana imbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa [Follow], agakanda ‘Like’ ku ifoto y’umusore ashyigikiye, akandikaho igitekerezo hanyuma agasangiza abandi iyo ‘Link’.

Ni ubwa mbere Iradukunda Joe ahatanye muri Mister Africa International. Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga ze ubona ko amaze gutemberera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, yagiye kandi ku munara wa Tower Eiffel uherereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yagiye no mu Mujyi wa Zanzibar n'ahandi.

Uyu musore kandi yamuritse imideli mu birori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byabaye ku wa 26 Gicurasi 2022, no mu 2019 yakoranye n'abategura ibi birori. Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha izina rya Joe Romantic.

Iri rushanwa rya Mister Africa International rizabera muri Sierra Leone, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2024. Kandi rihatanyemo abasore barimo uwo muri Gambia, Mauritania, Uganda, Zimbabwe, Comoros, Nigeria, Cameroon n'abandi.

Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu bihe bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro rizabera muri Sierra Leone, aho rihatanyemo abasore 19.

Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017. Mu 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka.

Mu 2018 na 2019 habaga hari abatoranyijwe kwitabira iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bakura uko bagenda bitewe n’ibibazo byo kubura ubushobozi bubagezeyo.

Umusore wegukanye ikamba ahembwa $10,000, kandi yishyurirwa urugendo rw’indege mu Mujyi irimo wa London, banamufasha kwitabira ibirori by’imideli birimo nk’ibya European Fashion Week.

Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.

 

Iradukunda Joe ahagarariye u Rwanda Mister Africa International



Iradukunda agaragaza ko ari umusore ukunda gutemberera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi


Iradukunda yagiye yitabira ibirori binyuranye birimo n’ibya Mercedes Fashion Week


Joe agaragaza ko yiteguye guhatanira ikamba n’abandi basore bagenzi be



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND