Inama y’Igihugu y’Abagore yashimye ko ingengo y’imari yagenerwaga ibigega bitandukanye bishinzwe iterambere ry’abagore yasubijweho nyuma y’ubuvugizi bwakozwe mu nzego zinyuranye.
Ni kimwe mu byagarutsweho
mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 23 yabaye kuri uyu wa Mbere
tariki 30 Nzeri 2024, yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu
wa Mbere, aho mu bindi iri gusuzuma harimo ikibazo cy'abana bata ishuri n'inda
ziterwa abangavu.
Insanganyamatsiko y’iyi
nama ya 23 igira iti: “Iterambere ry’umugore, iterambere ry’Igihugu.”
Iyi nama yafunguwe ku
mugaragara na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Kazarwa
Gerturde, yitabiriwe n’abagore babarirwa mu 150 bahagarariye abandi kuva ku
rwego rw’Uturere kugeza ku rwego rw’Igihugu, ndetse n’abayobozi bo mu nzego
zinyuranye barimo na Minisitiri w’Umuryango.
Abagore bitabiriye iyi
nama, baganirijwe ku cyateza imbere abagore muri rusange no gukemura ibibazo
by’igihugu.
Aba bagore kandi, biyemeje gukora ku mihigo ijyanye
n’icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere
(NST2), mu kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.
Gahunda ya 2 y’ Igihugu
yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029, izita ku nkingi eshanu z’ingenzi
zirimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira
n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no
kuzamura imitangire ya serivisi nziza.
Perezida w’Inama
y’Igihugu y’abagore Nyirajyambere Bellancilla, yagaragaje ko abagore bagize
uruhare mu kubaka Igihugu, ndetse ko binyuze mu Nama y’Igihugu y’Abagore hari
ibikorwa by’iterambere byakozwe birimo gufasha imiryango itishoboye.
Yakomeje agira ati:
“Turashaka ko dufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo tubashe kwesa imihigo
duhereye hasi ku Mudugudu, turifuza ko buri karere na buri ntara tuzajya duhiga
imihigo tugendeye ku mwihariko waho ariko nanone dushingiye kuri gahunda ya
NST2 ndetse n’icyerekezo 2050.”
Mu myanzuro imwe y’Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 22 yashyizwe mu bikorwa harimo inzu 213 zubakiwe abatishoboye, imiryango 31,581 yubakiwe ubwiherero, imiryango 37,513 yubakiwe kandagira ukarabe, imiryango igera ku 34,915 yubakiwe ingarani,;
Imiryango 3,563 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abantu 929 bahawe inka, abagera ku 2,105 bahawe ihene, 230 bahabwa intama, 376 bahawe ingurube, mu gihe abantu 4,871 bahawe inkoko.
Hateranye Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ya 23
Bishimiye igaruka ry'ingengo y'imari yagenerwaga ibigega bishinzwe iterambere ry'abagore
Abagore biyemeje gukorera muri gahunda y'igihugu y'imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2
TANGA IGITECYEREZO