Kigali

Canal+ yegereje ibikorwa byayo abagenda Nyabugogo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/09/2024 19:07
0


Sosiyete ya Canal+ imaze kuba ubukombe mu gucuruza amashusho, yafunguye iduka Nyabugogo mu rwego rwo kurushaho kwegereza abanyarwanda ibikorwa n’ibikoresho byayo.



Nyuma y’amashami yayo aherereye Remera na Kicukiro, Canal+ yongeye gufungura ishami rishya Nyabugogo mu rwego rwo kwegereza abanyarwanda ibikorwa byayo.

Byitezwe ko iri shami rizatanga umusaruro mu gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku bakiriya bayo ndetse n’undi muntu washaka kumenya andi makuru kuri Canal+.

Iri shami rifunguwe mu gihe Shampiyona za ruhago zikomeye ku isi zigeze aharyoshye aho abakiriya ba Canal+ barimo kuzikurikirana kuri shene zitandukanye nta nkomyi.

Mu birori byo gufungura iri shami, Umuhanzi Platin yataramiye imbaga itari nke y'abaturage bari baje kwifatanya na Canal+ mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri shami.

Abayobozi barimo ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ International, Adrien Bourreau, uwa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, uwa CanalBox, Aimé Abizera n’abandi bafatanyije n’abakiliya babo kwishimira iyi ntambwe nshya.


Muri iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri shami, Platin yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa





Abayobozi ba Canal+ mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa



Abarimo Papa Sava bari bitabiriye ibi birori byo gufungura ku mugaragaro ishami rishya rya Canal+ Nyabugogo




Byari ibirori mu gufungura iri shami rya Canal+ Nyabugogo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND