RFL
Kigali

Police FC na Vision FC zirakina igice cya Kabiri! Icyo amategeko avuga ku mukino wasubitswe utarangiye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/09/2024 9:47
0


Umukino wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 wahuzaga ikipe ya Police FC na Vision FC wasubitswe kubera imvura, gusa itegeko rivuga ko uza gusubukurirwa aho wari ugeze.



Ni umukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 wakinirwaga kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru ukanga kurangira kubera imvura nyinshi. 

Ubwo umukino wa Police FC na Vision FC wasubikwaga, amakipe yombi yari amaze kugwa miswi Ubusa ku busa mu gice cya mbere, gusa icya kabiri nticyakinwa kubera ikibuga cya Kigali Pele Stadium cyari cyuzeye amazi. 

Biteganyijwe ko umukino uza gukinwa kuri uyu wa Mbere, ugasubukurirwa aho wari ugeze nk'uko bigaragara mu mategeko ya FERWAFA agenga Shampiyona y'u Rwanda. 

Uko amategeko avuga ku mikino yasubitswe itarangiye 

- Kugira ngo umukino wemezwe ugomba kuba wakinwe ukarangira neza. Ni ukuvuga umukino wakinwe ukarangira mu gihe cyagenwe.

- Mu gihe umukino uhagaritswe n'ibihe bibi cyangwa ugupfa kw'ikibuga, usubirwamo wose kuri icyo kibuga kandi ukayoborwa n'abari bawuyoboye mu gihe kitarenze amasaha 24. 

- Mu gihe uwo mukino wakinwaga nijoro ugahagarikwa kubera ibura ry'umuriro w'amashanyarazi biturutse k'ukuba ikipe yakiriye itaguze amavuta yo gushyira muri moteri, umusifuzi afata icyemezo cyo kuwuhagirika nyuma y'iminota 45 iyo umuriro utagarutse ikipe yakiriye ihanishwa mpaga y'ibitego bitatu ku busa. lcyakora, iyo bigaragaye ko kubura k'umuriro bitaturutse ku burangare bw'ikipe yakiriye umukino, uwo mukino usubirwamo mu gihe kitarenze amasaha 24.

- Mu gihe amakipe yombi yahuriye ku kindi kibuga kitari icyayo, iryo bura ry'amashanyarizi rifatwa nk'impamvu ikomeye (cas de forcé majeure).

- lyo umukino wahagaze kubera impamvu zikomeye, amahame akurikira arubahirizwa: Umukino usubirwamo uhereye ku munota wahagarariyeho, mu gihe kitarenze amasaha 24 (ntabwo usubirwamo wose) kandi ibitego byari byatsinzwe bikomerezwaho.

- Abakinnyi bajya mu kibuga ni abari bakirimo ndetse no ku ntebe y'abasimbura hakajya abari bayiriho igihe umukino wahagararaga. Nta wundi mukinnyi mushya wakongerwa ku rutonde rw'abasimbura; Ikipe zemerewe gusimbuza abakinnyi bitewe n'umubare wabasimbura bari bacyemerewe igihe umukino wahagararaga;

- Abakinnyi bari bahawe amakarita atukura ntibashobora gusimbuzwa; Ibihano byose byari byafashwe mu mukino uhagarara birakomeza bigakurikizwa, Isaha, itariki n'ahantu umukino ugomba kongera gutangirizwaho bishyiwaho n'ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA;

- Igihe ikipe yanze kongera kuza gukina umukino wari wahagaze, ihanwa hakurikijwe amategeko nk'uko biteganwa n'ingingo ya 38 y'amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA. 

Imvura idasanzwe yaguye kuri Kigali Pele Stadium yatumye umukino wa Police FC na Vision FC usubikwa 


Umukino wa Police FC na Vision FC urasubirwamo kuri uyu wa mbere 


Igice cya mbere cyarangiye ari Ubusa ku busa hagati ya Police FC na Vision FC 


Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiona y'u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND