RFL
Kigali

Miss Jolly yakomoje ku ngaruka z'ibibazo bivugwa mu myidagaduro yo mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/09/2024 19:14
0


Mu gihe hamaze igihe havugwa byinshi bitari byiza mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yagaragaje ko ababajwe cyane no kuba inzango n’ubugizi bwa nabi bivugwa mu myidagaduro muri iki gihe, bamwe babifata nk’urwenya.



Mu butumwa burambuye yashyize ku rubuga rwe rwa X, Miss Jolly yanditse agaragaza ko hari impano nyinshi zigendera muri ibi bibazo kubera inzangano ziri mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, abanyempano bakagenda bapfukiranwa burundu kandi ntibivugwe.

Yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya [...] Abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare. 

Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi bushya uruganda rugashyirwa ku murongo.”

Miss Jolly yasoje ubutumwa bwe avuga ko ahandi uruganda rw’imyidagaduro ruri mu byinjiza agatubutse, bityo hakwiriye kubaho gutunga itoroshi ku bibera aho abantu batabona.

Ati: “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu duce dutandukanye tw’isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”

Miss Jolly agarutse kuri iki kibazo mu gihe hamaze iminsi hagaragara umwuka mubi muri bamwe mu bagize uruganda rw’imyidagaduro ndetse bamwe bashinjanya gushaka kwica bagenzi babo.

Uru rugamba benshi bita ‘amayeri yo kuryoshya imyidagaduro,’ rwatangijwe na Yago wamaze no guhunga igihugu kubera ubugizi bwa nabi avuga buri mu myidagaduro nyarwanda.

Ni mu gihe mu minsi ishize, Yago Pon Dat nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdalah, yemeye guca bugufi agaragaza ko ashaka gutanga umusanzu we mu gukemura ibibazo biri muri 'Showbiz' avuga ko ari byo byateje amatiku no gusebanya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.


Miss Mutesi Jolly yagaragajwe ko ashenguwe no kubona uburyo abantu bari gufata ibiri kubera mu myidagaduro Nyarwanda nk'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND