RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye gusenywa sitasiyo 19 za lisansi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/09/2024 16:29
0


Muri sitasiyo za lisansi zirenga 100 zimaze gukorerwa ubugenzuzi mu Rwanda, hafashwe icyemezo cy'uko izigera kuri 19 zigomba gukurwaho bitarenze umwaka wa 2025. Muri zo icyenda zigomba gusenywa bitarenze amezi atandatu.



Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruvuga ko hafashwe iki cyemezo hagamijwe gukuraho ibibazo bigaragara muri iri shoramari no kubaka uru rwego mu buryo buhamye rukarushaho gutanga serivisi inoze.

Iby’iyi gahunda yo gusenya zimwe muri sitasiyo za lisansi, byatangarijwe mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Nzeri 2024.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Inzego za Leta zitanga serivisi ku bucuruzi n’ishoramari, One Stop Center, Karemera Fred, yagaragaje ko icyemezo cyo gufunga sitasiyo za Lisansi kigamije gutanga serivisi inoze.

Yagize ati: “Ikigamijwe si ugufunga. Ikigamijwe ni ugutanga serivisi zinoze. Uru ni urwego rudakenera icyemezo cyo gukora (License) kimwe, rukenera byinshi kandi bitangwa n’inzego zitandukanye. 

Hari ubwo urwego rumwe rutashyiraga amakenga ku cyemezo cyatanzwe n’urundi rwego. Leta yafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe izi nzego kugira ngo umushoramari agenzurirwe rimwe.”

Karemera yakomeje asobanura ko hatigeze hahagarikwa ishoramari muri za sitasiyo za lisansi ahubwo ko biri gutangwa hagenzuwe ko nta mpugenge zigaragazwa n’urwego urwo ari rwo rwose mu zigize One Stop Center.

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Hunde Walter, avuga ko ibikorwa by’ishoramari bikwiye kugenzurwa ariko ntihagire ubihutarizwamo.

Ati “Izo sitasiyo [za lisansi] zigiye gusenywa, kuri twe ni umushoramari ugiye kuhazaharira. Dukwiye kubikorana ubushishozi tukareba uburyo bikorwa ntawe uhungabanye.”

Yakomeje avuga ko hatakarebwe gusa guha abashoramari igihe cyo kuba bimuye ibikorwa byabo, ahubwo ko hakwiye no kureba muri rusange, amahirwe aboneka muri iryo shoramari ryashinzwe cyane ko abenshi baba barahawe ibyangombwa bibemerera gukora imishinga yabo, inateza imbere abahaturiye.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Ingufu, Amazi, Isuku n’Isukura muri RURA, Florien Gumyusenge, asobanura ko ubugenzuzi kuri sitasiyo za lisansi butatunguranye ndetse abashoyemo imari banahawe igihe cyo kuzuza ibisabwa.

Ati: “Amabwiriza yagiyeho bwa mbere mu 2017, sitasiyo zihabwa imyaka 5 yo kuvugururwa ngo zuzuze ibisabwa. 2022 yageze hari abatarabyuzuza, amabwiriza arongera aravugururwa, atanga imyaka 2, yemezwa mu 2023. Na wa muntu ushobora kuvugurura ntageze ku bipimo biteganywa, na we ahabwa imyaka 2 yo kuba yakuyeho sitasiyo ye. Ikibazo si uko inzego zikirengagiza.”

Kugeza uyu munsi mu Rwanda habarurwa sitasiyo za lisansi 337, muri zo izigera ku 129 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe 208 ziri mu bindi bice bisigaye.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND